Nubwo ikoranabuhanga ari umugisha ariko ku rundi ruhande rishobora no kuba umuvumo. Usanga muri iri terambere ry’ikinyejana cya 21 abantu benshi batunze telefoni zigezweho na tablets bagahorana internet inyaruka kugira ngo hataza kugira ikibacika ku mbuga nkoranyambaga.

Nubwo bimeze bityo uko kuyikunda cyane no kutayifasha hasi ngo babiterwa n’ubwoba buba bwaramaze kubinjiramo bakumva badashobora kubaho n’akanya gatoya badafite telefoni, niho hahandi uzasanga umuntu asohoka mu rusengero akajya guhugira muri telefoni cyangwa akarya ayirebamo.

Indwara ya ‘Nomophobia’isobanurwa nk’ubwoba umuntu agira bwo kumara akanya adafite telefoni cyangwa kuba adafite uburyo bwo gukoresha telefoni ye (ahantu hatari umuyoboro wa internet).
Iyi ndwara iri ku kigero cya 53% haba mu bagabo, abagore n’urubyiruko rwo mu Bwongereza mu bafite telefoni.

Ku Isi abahanga bavuga ko kimwe cya kabiri cy’abatunze telefoni baba bafite icyo kibazo kandi imibare y’abahanga igaragaza ko ku bafite telefoni zigezweho bazirebaho nibura inshuro zigera kuri 34 ku munsi.
Abagore n’urubyiruko usanga aribo bafatwa cyane n’uko guhangayika gukomeye kubera telefoni.

Iri jambo ‘Nomophobia’ ryagiye mu mu nkoranyamagambo y’Icyongereza (Urban Dictionary) nyuma y’ibyari byagaragajwe n’itsinda ry’abashakashatsi ku buryo basanze abantu benshi bahorana ubwoba bwo kutagira telefoni igendanwa iminota mike bikabahungabanya mu mikorere, mu mutwe n’ubwoko,bityo ikaba yafatwa nk’indwara idasanzwe nubwo itari yashyirwa ku rutonde.

Ibimenyetso by’umuntu urwaye ‘Nomophobia’

Ubwoba bwo kumara akanya umuntu adafite telefoni buhindura umuntu imbata ya telefoni, kandi iyo umuntu adashobora kuba yamara akanya adakoresheje cya kintu cyamubase biba binagoye ko yafata akanya akaba aba aretse kugikoresha ku bw’impamvu runaka.

Abantu bafite icyo kibazo bagaragazwa cyane no kumva badatuje iyo hagize ikibahungabanya, kuba batagira ikinyabupfura haba mu kurya bakaba bari muri telefoni.
Kudakunda kubonera umwanya ibintu bishya: abantu babaswe na telefoni bumva nta mwanya babona wo guhanga udushya no gutekereza ku bindi bintu bisaba umwanya cyangwa bigoye.
Hari ukwiheba, kumva wahora uri wenyine ngo ubone uko uguma muri telefoni yawe n’ibindi.

Ingaruka za ‘Nomophobia’

Nk’izindi ndwara zose zitwa ‘phobia’ cyangwa se ‘kugira ubwoba bw’ikintu runaka’, iyo mibereho igira ingaruka zitandukanye ku buzima bwo mu mutwe.

  • Kugira umuvuduko ukabije w’amaraso, kubira ibyuya no kwigunga igihe ubonye itari hafi yawe.
  • Guhora buri kanya uyiteraho akajisho, kwitwaza za bateri nyinshi ngo utaza kuva ku murongo n’ibindi byo kuba wararana na yo cyangwa ukayibika mu isutiye.
  • Usanga umuntu yahahamutse nk’iyo asanze yayisize cyangwa se yayambuwe akamara igihe kinini atari kumwe na yo kubera impamvu runaka.
  • Abantu bafite iki kibazo usanga bahorana amakimbirane n’abo mu muryango wabo cyangwa inshuti zabo kuko baba bazirutisha telefoni.
  • Igihe cyose umuntu ahorana ubwoba aba afite ikibazo mu buzima ndetse n’imitekerereze.

Uko ‘Nomophobia’ ivurwa

Abahanga bavuga ko igihe cyose umuntu ageze ku rwego rwo kwihebeshwa no kumara akanya adafite telefoni ndetse ubwoba bukamutaha kubera icyo kintu ngo abagomba kureba inzobere mu bujyanama zikamufasha.

Bamuha kandi ubufasha bwo kumutandukanya no guhangayika nko kumusaba kumva umuziki utuje, gukina yoga, kujya muri gym, koga, kubyina kandi ibyo byose akabikora atitwaje telefoni ku buryo azumva atuje.

Inama zitangwa

Iyo umuntu arya arimo kwirebera muri telefoni ngo ntabwo abashaka kumva uburyohe bw’amafunguro kuko ubwonko buba buhuze, we aba arangije umuhango.
Iyo umuntu aryamye agakomeza kumva ubutumwa bwisukiranya, burya ngo ntaruhuka neza, icyiza ni ukuyizimya cyangwa akayicecekesha.

Ku bijyanye n’ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga, ni byiza guhitamo ubwo usubiza ndetse n’ubwo ureka kuko ibiza byose siko biba bikureba cyane.

Nubwo iterambere ari ryiza inzobere ziguga ko umuntu aba akwiriye kureba aho yarikoresha ndetse n’aho yaryihoherera kugira ngo ritamugira imbata akayoborwa na ryo.