Canal + Rwanda yashyize igorora abakiliya bayo ibagabanyiriza ibiciro bya Dekoderi

Canal + Rwanda ni ikigo  gikora ibikorwa byo gusakaza amashusho  atandukanye  binyuze  kuri mirongo migali ya Satellite kuri ubu  yashyize igorora abakiliya bayo aho muri iki gihe cya Tour Rwanda yabagabanyirije ibiciro bya Dekoderi za HD kugeza ku 15.000 Gusa .

Iyi ni impano idasanzwe ku bafatabuguzi ba Canal+ Rwanda ndetse n’abandi bifuza gutunga iyi dekoderi nshya ya ‘HD’ (High Definition). Ubusanzwe Canal+ Rwanda isanzwe ifite ikoranabuhanga riri hejuru, gusa iyi dekoderi yisumbuyeho ku yari isanzwe. Usibye amashusho meza akubye inshuri 4 ayari asanzwe n’amajwi meza ayunguruye, ubu ushobora guhagarika ikiganiro cyangwa umupira warebaga (live Control) ukaza kuwukomeza nyuma igihe ushakiye. Ikindi kandi iyi Dekoderi ifite ubushobozi bwo kuba yabika amashusho (Record) ukaza kubireba nyuma igihe uboneye umwanya..

Mu kiganiro na Tuyishime Alain umuyobozi w’ubucuruzi muri Canal+ Rwanda yatubwiye ko muri iki gihe  bari mu isiganwa ry’amagare rya Tour Du Rwanda  bashyizeho iyo poromosiyo  kugira ngo begere ku bakiliya babo abo bari hose hazanyuaa igare kugira ngo nabo babashe kwirebera uko rigenda .

Yakomeje atubwira ko Canal + ari umwe mu bafatanyabikorwa ndetse n’umuterankunga  irya siganwa  aho  ifasha abanyarwanda ndetse  n’isi yose  kwirebera ibyiza bigize iryo siganwa riri kubera murw’imisozi igihumbi .

Iyi Dekoderi ubu wayisanga mu Rwanda hose ahabarizwa Canal+,  kandi tubibutse ko  iyo uyiguze uba ufite ubushobozi bwo kwirebera  amashusho y’amafilime atandukanye, ibiganiro, amarushanwa ya za shampiona zitandukanye ku isi nka shampiyona yo mu Bwongereza ikunzwe cyane, La Liga yo muri Espagne, Ligue 1 yo mu Bufaransa na Bundesliga yo mu Budage ndetse n’izo muri Afurika.

Mu korohereza buri wese kuzirebera aya masiganwa mu mashusho akeye, Canal+ ibarizwa muri Tele10 kandi yashyize igiciro cya dekoderi ya HD ku mafaranga ibihumbi 15 by’Amanyarwanda gusa, iki giciro gikurikizwa mu gihugu hose.

Kuri ubu kandi abatunze dekoderi ya HD bafite ubushobozi bwo kureba sheni zisaga 50. Ikindi ni uko bashobora kwirebera televiziyo zirimo nka BBC na CNN baguze ifatabuguzi rihera ku 7500 Frw gusa.

804 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.