Canal+ yashyize igorora abazakurikirana Tour Du Rwanda ibashyiriraho ibihembo

Sosiyete icuruza ibijyanye n’amashusho ya televiziyo, Canal+, izashyira igorora Abanyarwanda mu isiganwa ry’amagare rya ‘Tour du Rwanda 2020’ rizatangira ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe.

Canal+ isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Tour du Rwanda, yerekana amasiganwa mu byiciro byose, binyuze kuri shene ya ‘Canal+ Sport3’.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye ejo ku wa Gatanu, Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Canal +, Tuyishime Alain, avuga ko muri uyu mwaka uretse kuba Abanyarwanda bazajya bakurikirana Tour du Rwanda kuri Televiziyo zabo, bahawe n’amahirwe yo gutsindira ibihembo birimo n’amagare.

Ati “Muri Tour du Rwanda tuzegera abakiliya bacu benshi, tuzagira umwanya wo kubasobanurira byinshi badasobanukiwe kuri dekoderi no ku mashene yacu. Ikindi ndatekereza, abantu bazagira amahirwe yo gutsindira amagare akoreshwa mu masiganwa. Bazajya bakurikira Tour du Rwanda nimugoroba kuri Canal + Sport3, shene ya 13.”

Ubuyobozi bwa Canal+ buvuga ko byoroshye kubona dekoderi yabo ya HD kandi igurishwa ibihumbi 15Frw gusa mu Rwanda hose.

Ati “ Ubu dufite itsinda rihuza abakiliya n’abaduhagarariye ku buryo ibikoresho uguze babikuzanira iwawe bakanabigushyirira mu mwanya bigomba kujyamo. Ikindi ubu dufite abaduhagarariye mu gihugu hose, rero biroroshye cyane.”

Kapiteni wa Team Rwanda, Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda mu 2018, ni we ambasaderi wa Canal+.

Ubuyobozi bwa canal+ buvuga ko iteka buzakomeza kugeza ku Banyarwanda televiziyo bakeneye kureba kandi mu mashusho asa neza mu buryo bwisumbuye.

Bwiteze ko kandi abagera kuri miliyoni eshanu bafashe ifatabuguzi ryayo mu bihugu 20 bya Afurika bazabasha gukurikirana Tour du Rwanda 2020.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *