Chameleone, Pallaso na Nyina basuye imva ya Ak47 umaze imyaka 3 yitabye Imana

Hashize imyaka itatu umuhanzi Emmanuel Mayanja wamenyekanye nka AK 47 yitabye Imana, urwibutso rwe ruracyari rushya mu mitima y’abanya-Uganda ndetse n’abo mu muryango we barimo Jose Chameleone, Pallaso ndetse na Nyina basuye imva ye.

AK47 witabye Imana yari umuvandimwe w’umunyamuziki Chameleone, Weasel[Goodlyfe] ndetse na Pallaso. Yitabye Imana muri 2015 anyereye mu bwogero akubita hasi umutwe. Chimpreports yo ivuga ko mu bizamini bya Police byasuzumwe na Moses Byaruhanga byerekanye ko AK47 yazize ihungabane yagize mu mutwe.

Abavandimwe ba AK 47 bahuje umuryango barimo Jose Chameleone, Pallaso ndetse na Nyina basuye imva ya Nyakwigendera muri iki Cyumweru dusoje. Chameleone na Pallaso banditse bavuga ko bakumbuye umuvandimwe wabo witabye Imana, basaba Imana gukomeza kubana nawe aho aruhukiye.  

Abinyujije ku rukuta rwa instagram, Pallaso yasabye Imana gukomeza kubana n’umuvandimwe wabo witabye Imana. Ati “Inshuti yanjye ikomeye. Undi mwaka wiyongereye kuyindi… Imana iragukunda kandi impuhwe zayo ziri kumwe nawe….Ruhukira mu mahoro mukoresha wanjye muto…”

Chameleone nawe yifashishije ifoto y’aba bombi bicaye ku mva ya Nyakwigendera AK47, yavuze ko bamukunda kandi ko azahora mu ntekerezo zabo. Ati “Kubera ko tugukunda, uzahora uri muzima muri twe…Tugomba kubaho. Imana iracyakora. AK47 turagukumbuye mu bikorwa ndetse n’abandi bantu bose badashobora ku kubona. Tukwitayeho, twese turagukumbuye. Umwaka wa 2018 ugeze ku iherezo,”

AK47 yitabye Imana ku wa 16 Werurwe 2015 ku myaka 24 y’amavuko. Byavuzwe ko yakubitiwe mu kabari ka Dejavu gaherereye mu gace ka Kabalagala aho bamusanze aryamye mu bwogera, agapfa yerekezwa mu bitaro bya Nsambya. AK47 yitabye Imana asize impanga ebyiri.

437 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.