Champions League : Liverpool yahuye n’uruva gusenya itsindwa 3 ku 0 na FC Barcelona (Amafoto)

FC Barcelone yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League y’uyu mwaka, inyagira Liverpool ibitego 3-0 birimo bibiri bya Lionel Messi mu mukino ubanza wa ½ wabereye ku kibuga cyayo, Camp Nou, kuri uyu wa Gatatu.

Amakipe yombi yakinnye umukino mwiza mu minota ya mbere urimo gusatirana cyane aho FC Barcelone yatangiye igerageza uburyo bugana mu izamu binyuze kuri Philippe Coutinho wahuraga na Liverpool yavuyemo. Iyi kipe yo mu Bwongereza, yavunikishije umukinnyi wayo wo hagati, Naby Keïta, wasimbuwe na Jordan Henderson ku munota wa 24 nyuma yo gukinirwa nabi na Ivan Rakitić.

Ku munota wa 26, Luis Suárez yafunguye amazamu ku ruhande rwa FC Barcelone ku mupira watewe na Jordi Alba ugana mu izamu rya Liverpool, uyu rutahizamu wahuraga n’ikipe yavuyemo acomoka hagati ya ba myugariro, atanga umupira umunyezamu Alisson Becker akoraho gato uruhukira mu rushundura, yishimira igitego cya mbere.

Liverpool yashoboraga kwishyura iki gitego ku buryo yabonye nyuma y’iminota 10, ubwo Mohamed Salah yacomekeraga umupira muremure Sadio Mané, wasize ba myugariro babiri ba FC Barcelone, imbere y’izamu, akozeho gato umupira uramutenguha ujya hejuru y’izamu rya Marc-André Ter Stegen.

Iyi kipe yongeye gutangira igice cya kabiri isatira bikomeye, aho yashyizeho Barcelone igitutu mu minota ibanza yacyo, ibona uburyo bubiri bukomeye bwashoboraga kuvamo igitego ariko umunyezamu Ter Stegen afata umupira wa James Milner mu gihe undi watewe na Mohamed Salah yawushyize muri koruneri.

Habura iminota 15 ngo umukino urangire, FC Barcelone yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wabanje guterwa mu izamu na Luis Suárez, ugarurwa n’umutambiko w’izamu, usanga Lionel Messi ahagaze neza ahita awushyira mu rushundura. Nyuma y’iminota irindwi gusa, uyu mugabo yakorewe ikosa na Fabinho hafi n’izamu, Messi yihanira iri kosa umupira awuboneza mu izamu ryarimo Alisson Becker, yuzuza ibitego 600 akinira FC Barcelone.

Mu minota y’inyongera, Liverpool yashoboraga gutsinda igitego ariko igira amahirwe make, umupira watewe na Mohamed Salah nyuma y’uko uwa Sadio Mané wari wanze kujya mu izamu, ugarurwa n’igiti cy’izamu mbere y’uko ba myugariro ba FC Barcelone barwana ku ikipe yabo. Ousmane Dembélé winjiye mu kibuga mu minota ya nyuma, yananiwe gutsindira Barcelone igitego cya kane muri iyi minota y’inyongera, atera agapira gato kafashwe na Alisson.

Liverpool izakira umukino wo kwishyura uzabera Anfield tariki ya 7 Gicurasi 2019. Undi mukino ubanza wa ½ wabaye ku wa Kabiri, Tottenham yatsindiwe mu rugo na Ajax igitego 1-0.


auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *