
Charly na Nina mu cyumweru gishize nibwo batangaje ko bagiye kuzenguruka ibice bimwe na Bimwe mu gikorwa cyo Gukarurira abana b’abakobwa kwirinda , Inda zitateganyijwe , Sida, Gufatwa ku ngufu n’ibindi bifite aho bihurira n’abana b’Abakobwa bakiga mu mashuri Yisumbuye.
Ubu bukangurambag charly na Nina Bise #1000 Girls Iwacu ku munsi w’Ejo u wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019 Aba bahanzikazi bari kumwe na bamwe mu bayobozi ba Arthur Nation ndetse ‘itangazamakuru ritandukanye babutangiriye mu Karere ka Huye mu Rwunge rw’amashuri rwa Rukira aho bakiranywe ubwuzu n’Ubuyobozi bw”icyo kigo ndetse n’abanyeshuri bari benshi .
Mw’Ijambo ryo gushimira umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rukira Witwa Paul Musada Ijambo rye yashimiye Charly na Nina Muri rusange ku gitekerezo cyabo cyiza bakaba babona impanuro bahaye abana bakobwa biga ku kigo ayobora ari ingirakamro cyane abashishsikariza gukomeza kwigish abana bakiri bato uko bazajya birinda ibya bashuka byose kuko aribo ba mutegwaraba b’u Rwanda Rw’Ejo .
Charly na Nina nabo ubwo bahabwaga ijambo baganirije abanyeshuri muri rusange aricko cyane cyane abangavu babasaba ko bagomba gukoresha ingufu zabo zose biga neza ndetse banirinda ikintu cyose cyazatuma ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga babasaba kwirinda Inda batateganyije, Kugira isuku ni bindi byinshi bituma babashakwiga neza kugira ngo bazaminuze .
Nyuma yo Kuganiriza abo bana ba banyenshuri Charly na Nina bafashe umwnaya wo gutaramana nabo mu gihe gito maze barabyinakarahava bahavuye ubona abana bagifite inyota yo kugumana nabo nubwo bwari bugorobye .
Biteganyijwe ko iki gikorwa cya #1000 Girls Iwacu kizakomereza mu ntara y’amajyepfo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 kamena aho bazasura ikigo cy’amashuri cya Kibangu mu karere ka Muhanga.
Tubibutse ko igikorwa cya #1000 girls Iwacu cya charly na Nina bagifashwamo na Arthur ku bufatanye n’Umuryango w’ubumwe by’iburayi ndetse na Kasha