
Abahanzikazi Chaly na Nina mu minsi ishize nibwo bari bari ku mugabane w’uburayi aho bamaze iminsi myinshi batamira abakunzi babo ,muri urwo rugendo rero aba bakobwa bagiriyemo ibihe byiza ariko nanone ngo hari ibintu bindi byagiye bibatonda nko kurya ibiryo batamenyereye .
Charly na Nina mu kiganiro n’umunyamakuru wa Touchrwanda mu mperza z’icyumweru gishize ubwo bari bitabiriye igitaramo cya Dj Pius bamutangarije bimwe mu bintu byabashimishije ndetse nibyabagoye cyane bakigera ku mugabane w’uburayi aho bakoze ibitaramo birenga icumi .
Bagize bati tukigera ku mugabane w’uburayi icyambere cyanashimishije ni ukuntu bakiriwe neza n’urugwiro rwinshi ndetse bishimiye ukuntu abantu baho bitabira ibitaramo cyane kandi ubona babyishimiye. ikindi bagaritseho badashobora no kwibagirwa mu buzima bwabo n’ibiryo bariye ubwo bari bageze mu gihugu cy’ubudage maze bikabananiira neza neza kubera kutabimenyera .
Ikindi aba bakobwa babonye kikabatangza nuko ubwo bageraga mu gihugu cya Finland bari bagiye kwicwa n’iitotsi kubera ko muri icyo gihugu udashobora kumenya niba bwije cyangwa ari ku manywa ikirere cyaho ntikijya gihinduka na gato ibintu byabatangaje cyane .
Mu gusoza ikiganiro n’aba bakobwa twababajije imishinga bafite muri iyi minsi nyuma yo kwitabira ibitaramo ku mugabane w’uburayi ndetse n’ibindi bisaga bibiri bitabiriye mu gihugu cya Uganda ukongeraho nibwo bafashijemo Dj Pius ,batubwiye ko bafite imishinga myinshi cyane irimo indirimbo z’amajwi n’amashusho bakaba bizeza abafana babo badahwema kubaba hafi ko bashonje bahishiwe .
NSANZABERA Jean Paul
www.kigalihit.rw