
Charly na Nina ni bamwe mu bakobwa bakunzwe cyane hano mu Rwanda muri aba bari mu gikorwa bise #100 Girlsiwacu aho bari kugenda bashishikariza abana ba bakobwa kwirinda Ibishuko byatuma bata inshingano zabo .
Ku uyu wa gatanu tariki ya 21 Kamena 2019 aba bakobwa bakomereje ubukangurambaga bwa #1000Girlsiwacu mu Rwunge rwa mashuri rwa Rutunga ho mu karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali
Bakigera mu I Rutunga bakirriwe n’ushinzwe ubuzima mu murenge wa witwa Ngabire Fidele aho yashimiye Charly na Nina igikorwa cyiza bateguye ndetse no kuba baratekereje kuza kugira inama abana b’abakobwa muri iki gikorwa cyabo cyiza .
Ubwo abana bahabwaga umwanya ngo babaze ibibazo abenshi bifuje kumenya Imyaka yabo abandi babaza Imbogamizi bamaze guhura nazo muri muzika ndetse n’inyungu bungukiyemo.
Bimwe mu bibazo babajijwe n’Umwe mu banyeshuri baho yababajije imbogamizi baba barahuye nazo mu rugendo rwa muzika maze mw’izina ry’itsinda Charly nkumwe mubagize iryo tsinda yababwiye ko burya iyo muri babiri hari byinshi mudahuza ariko iyo mufite umugambi wo kujya imbere mubigeraho kubera ubwumvikane .
Charly yakomoje ku buryo batangiye bafasha abahanzi muri Primus Guma Guma aho benshi bibazaga kukazoza kabo ariko bombi bakaba barahise bubaka ubushuti bukomeye bwabyaye iryo tsinda .
Charly na Nina babwiye abana ba banyeshuri uburyo batangiye muzika mu myaka icyenda ishize aho bagiye bahura n’imbogamizi nyinshi kuko ubwo batangiraga umuziki byari ibintu bikomeye cyane ariko bo bahisemo inzira yo gukora muzika yabo bitanyije nibyo bibazo bagiye bahura nabyo.
Mu nama bagiriye abanyeshuri baraho babasabye kurwana mu gutegura ejo heza habo kuko nibo rubyiruko rw’ejo , Nina we yasabye ababyeyi baraho ko bashyira ingufu mu kwita ku bana baba by’Umwihariko .
Umuyobozi ushinzwe ubuzima muri wa Kasha Mu Rwanda Natacha Mugeni yavuze ku bikorwa byabo aho bafasha abakobwa kubona ibikoresho umwari n’umutegarugori mu gihe baba bari mu bihe byabo nk’imihango ndetse yabasabye kwirinda inda zitateguwe . .
Nyuma Yo kuganira n’abanayeshuri Charly na Nina ndetse n’abari bahagarariye Kasha bashyikirije abana b’abakobwa bagaragaje impano zabo zitandukanye aho babahayo bimwe mu bikoresha bakenera mu bihe by’uburumbuke bwabo
Nyuma yo kuganira n’abana ba bakobwa Charly na Nina bataramiye abo bana ba bakobwa baririmbye zimwe mu ndirimbo zabo nka Agatege,Face to face,Owooma,Uburyohe,Zahabu,Indoro bakoranye n’umuhanzi w;umurundi Big Fizzo.
Amafoto :Promesse Kamanda