
Charly na Nina abahanzikazi bamaze kubaka izina mu Rwanda no mu karere, bamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise “Lazizi” bakoranye na Orezi umwe mu bahanzi b’ibyamamare mu gihugu cya Nigeria ndetse umaze no kubaka izina ku mugabane wa Afurika. Iyi ndirimbo yabo nshya yasohokanye n’amashusho yayo.
Muu minsi ishize ni bwo abagize itsinda rya Charly na Nina bari basoje igikorwa cy’ubukangurambaga bwa #1000 Girls iwacu mu kiganiro bagiranye na Kigali badutangarije ko nyuma y’igikorwa bari bamazemo igihe gisaga ukwezi basura banyeshuri b’abakobwa mu turere dutandukanye bagomba guhita bakomeza imishinga yabo yo gushyira hanze imwe mu ndirimbo bakoreye mu gihugu cya Nijeriya .
Charly nkuko yabivuze bari bateganyije ko iyo ndirimbo igomba gusohola mu mperza z’uku kwezi none niko babaigenje ku munsi w’ejo nibo bateguje abakunzi babo ko bagiye gushyira indirmbo yabo nshya Bise Lazizi bakoranye n’umuhanzi w’Icyamamare muri Nijeriya witwa Orezi
Muri iyo ndirimbo byantunguranye kuva harimo gitero uyu muhanzi aririmbamo yumvikana kenshi avuga ikinyarwanda ururimi yigishijwe n’aba bakobwa.
Iyi ndirimbo ‘Lazizi’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Pastor P mu gihe amashusho yayo yo yatunganyirijwe muri Swangz Avenue mu gihugu cya Uganda.
Iyi ndirimbo ikurikiye izo bagiye bakorana n’abahanzi b’ibyamamare hanze y’u Rwanda ndetse zikanamamara nka; “Indoro” na Big Fizzo, “Owooma” na Geosteady ndetse na ” I do” bakoranye na Bebe Cool.
Lazizi ni indirimbo igiye hanze ikurikira “Nibyo” aba bahanzikazi bari baherutse gushyira hanze mu minsi ishize iyi ikaba ari gahunda nshya bihaye yo gushyira hanze ibihangano byinshi ku buryo abakunzi babo batazongera kwicwa n’irungu ukundi
