Charly na Nina Ntibakitabiriye Amarushanwa ya Afrimma 2018

Abakobwa babiri bagize itsinda rya Charly na Nina  ni bamwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse no mu karere k’afurika y’iburasizuba kubera ibikorwa byabo bakomeje kugenda bakora umunsi ku munsi bituma bagirirwa icyizere mu marushanwa mpuzamahanga

Mu minsi ishize nibwo aba bakobwa batoranyijwe  kuzitabira amarushanwa atangirwamo ibihembo ya Afrimma Award  aho bari mu cyiciro cy’Umugore witwaye neza muri Afurika y’iburasirazuba icyiciro bari kumwe n’ibindi byamamare kazi  nka Victoria Kimani(Kenya) ,Vanessa Mdee (Tanzania) ,Leyla Kayondo (Uganda) ,Knowles Butera (Rwanda), Rema (Uganda) ,Akothee (Kenya), Nandy (Tanzania)Sheebah Karungi) Uganda),Juliana Kanyomozi(Uganda)

Mu kiganiro na Nina umwe muri iryo tsinda yadutangarije ko nyuma yo kumva ko batoranyijwe byabashimishije cyane ariko kuri iyi nshuro bo bakaba batazitabira ibirori byo guhemba abazaba batowe n’abafana  babo kubera akazi kenshi bafite muri iyi minsi .

Yagize ati n’ibyagaciro gakomeye kuba bari badutoranyije nk’abakobwa bitwaye neza mu Rwanda ariko uyu mwaka ntago tuzabashaka kwitabira uriya muhango kuko dufite akazi kenshi yakomeje avuga ko harimo mugenzi wabo w’umunyarwandakazi kandi bizeye ko nawe natsinda azaba ahesheje u Rwanda  n’abahanzikazi nyarwanda Ishema

Twakomeje tumubaza ku mishinga bafite nyuma yo gushyira hanze indirimbo yabo nshya komeza unyirebe  ndetse no gukora ibitaramo byinshi hano mu Karere ndetse no ku kumugabane w’Iburayi atubwira ko ibyo byose biri mu bizatuma batitabira uriya muhango kuko bari gutegura ibitarmo bindi byinshi muri ano mezi ya nyuma y’umwaka.

Mu gusoza Nina yatangarije abakunzi babo badajwema kubaba hafi ibyiza biri imbere kandi ko  bazarushaho kwishima anabasaba gukomeza kubaba hafi kuko aribo batukorera  kugira muziki nyarwanda ikomeze itere Imbere .

Biteganyijwe ko umuhango wo gutanga ibihembo bya Afrimma  bizabera muri Leta zunze ubumwe z’amerika ku cyumweru  tariki ya 7 Ukwakira 2018 mu mugiwa Texas ahazwi nka the House of Blues ahategerejwe ibyamamare byinshi byo muri afurika

NSANZABERA JEAN PAUL

www.kigalihit.rw 

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *