
Ibyamamare byo muri Nigeria bifite izina rikomeye mu ruganda rwa Cinema, Aki na Pawpaw basekeje abantu mu gitaramo ‘Naija-Rwanda Connect’ cyabaye ku mugoroba w’uyu wa kane tariki 15 Gashyantare 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.
Iki gitaramo cyagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h:00’), ariko siko byagenze kuko cyatangiye harenzeho hafi amasaha atatu. Saa moya (19h:00’) abari mu ihema ryakirira abantu bagera ku bihumbi byibura 4000 byagaragaye ko byibura abantu bake bishoboka aribo bakitabiriye
Abanyarwenya bifashishijwe muri iki gitaramo barimo Day Makers, Josua, Clapton Kibonke, Divin na Babu bateye urwenya kuri Miss Mwiseneza Josiane, Miss Nimwiza Meghan, Miss Mutesi Jolly, Uncle Austin n’abandi.
Chinedu Ikedieze na Osita Ihema bamenyekanye muri filime zitandukanye zo muri Nigeria, bageze ku rubyiniro, umwe yigize umukobwa aganirira umubyeyi we uburyo yatewe inda n’umuhungu, ibintu byanyuze bacye bari muri iki gitaramo. Bagarutse ku rubyiniro, bavuga ko bishimiye kugaruka mu Rwanda kunononsora umushinga wa filime bagiye kuhakinira, babiteramo urwenya bavuga ko u Rwanda na Nigeria bagiye guhana abageni.
Baby Police bavuze ko bishimiye kugaruka mu Rwanda.
Belinda Murerwa, uhagarariye Kigali Entertainment promoters yateguye iki gitaramo, yavuze ko nta mafaranga bigeze bishyura Chinedu na Osita ngo baze mu Rwanda ahubwo ko babikoze ku bw’urukundo.
Yavuze ko abashaka gukinana filime n’aba bagabo batangiye kwiyandikisha kandi ko bigikomeje. Yongeraho ko mu minsi iri imbere ‘Baby Police’ bo muri Nigeria bazasubirayo, bakazagaruka muri Werurwe gukomeza umushinga wabo.
Mu ijoro ry’uyu wa 14 Gashyantare 2019 ni bwo Chinedu Ikedieze na Osita Ihema bamamaye muri filime ‘Baby Police’ bageze mu Rwanda, baje gutangiza umushinga uhuje cinema yo muri Nigeira n’iyo mu Rwanda mu cyiswe ‘Naija-Rwanda Connect’.
Chinedu Ikedieze, yavutse tariki 12 Ukuboza 1977. Mugenzi we Osita Iheme, yavutse tariki 20 Gashyantare 1982, barahuye barahuza ndetse filime nka Aki na Ukwa na Baby Police zibubakira izina rikomeye mu ruganda rwa Cinema.