Clapton Kibonge yatangiye umwaka ashimisha abana mu gitaramo yateguye ku bunani(Amafoto )

Mugisha Emmanuel Clapton uzwi cyane nka ‘Kibonke’ umwe mu banyarwenya bamaze kwubaka izina rikomeye hano mu Rwanda, yahisemo gutangira umwaka wa 2019 yishimana n’abana mu birori yari yabateguriye.

Ibi birori byabana Kibonke yari ateguye ku nshuro ya Gatatu, byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Mutarama 2019 bibera Kicukiro sonatube ahitwa Mutesi Kids Park. Bikaba byari bigamije gusabana n’abana bagasangira Noheli n’Ubunani.

Kibonke ufite umwihariko wo gukundwa n’abana cyane, muri ibi birori yakinanye nabo imikino itandukanye, abatera urwenya ndetse anabaririmbira zimwe mu ndirimbo ze barishima cyane.

Uyu munyarwenya aganira na Ibyamamare.com yavuze ko gukundwa n’abana kuri we ari umugisha waturutse ku mpano yahawe n’Imana yo gusetsa, anashimira ababyeyi bazana abana ngo bishimane mu minsi mikuru.

Ati :“Gukundwa n’abana ni umugisha, benshi bankunda bataranambona rero iyo ngize amahirwe ngahura nabo nanjye biranezeza cyane. Niyompamvu nkunda gutegura ibirori nkibi nkasabana nabo tukishimana. Buriya nanjye mbanumva ntabarekura ngo batahe kuko baba banshyize mu yindi mood. Ndashimira cyane ababyeyi babo baba bemeye kubaza ngo twishimane.”

Kibonke yamenyekanye cyane kubera filime zitandukanye agaragaramo byumwihariko iy’uruhererekane yitwa ‘Seburikoko’, akaba kandi ari n’umuhanzi w’indirimbo z’urwenya rwa gikristu.

Mu minsi ishize nibwo yibarutse imfura ye yabyaranye na Mutoni Jacky baherutse kurushinga.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *