Clarisse Karasira mu ndirimbo ‘Ubuto yavuze ku bigomba kuranga Umwana w’umunyarwanda

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Ubuto’ yanyujijemo ubutumwa bushingiye ku burere n’ubutore bukwiye abana n’urubyiruko b’u Rwanda.

Ni indirimbo ashyize hanze mu gihe habura iminsi micye ngo u Rwanda rwifatanye n’isi yose mu kwizihiza umunsi w’umwana w’Umunyafurika. 

Iyi ndirimbo yumvikanamo ikinyarwanda cyumutse n’ibicurangisho bya kinyarwanda. Igizwe n’iminota itanu n’amasegonda 55′ ndetse mu gihe kitageze ku munsi umwe imaze ku rubuga rwa Youtube yarebwe n’abantu barenga ibihumbi 13. 

Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bureba abana n’abakuru bareberera abo bana kugira ngo imibereho y’abato yitabweho mu muryango nyarwanda.

Mu kiganiro twagiranye na  Clarisse Karasira yavuze ko igitekerezo nshingiro cyo kwandika iyi ndirimbo cyavuye mu buryo abona urubyiruko babayeho mu bice bitandukanye by’Igihugu. Yaba abo bagiye baganira barimo abarezi cyangwa ababyeyi babo.

Yagize ati “…Nyuma yo gusanga hari ababura uburenganzira bwabo, abandi bakabura amahirwe abakwiye yo kugera ku nzozi zabo, abandi bagakurira mu biyobyabwenge, ku muhanda, abashukwa bagaterwa inda zitateganyijwe n’ ibindi,.. hashibutsemo agahinda n’ishyaka ryo guhanga indirimbo ibavuga!

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *