
Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa gatanu taraiki ya 20 Ukuboza 2019 nibwo itsinda ry’abanyarwenya rya Comedy Knight ryatangiye ibitaramo bya Country Wide aho bateganya kuzenguruka igihugu batera urwenya abakunzi babo .
Kw’ikubitiro ibyo bitaramo byatangiriye mu mujyi wa Musanze aho igitaramo kitabiriwe n’abanyarwenya benshi Barimo Babou , George, Ndimbati, prince na bandi basore benshi bagiye bagaragaza impano zabo muri icyo gitaramo cyabereye mu nzu y’imyidagaduro y’abihaye imana ya Fatima .
Kw’isaha ya Saa kumi n’ebyiri n’igice nkuko byari biteganyijwe nibwo umushyushyarugamba akaba n’umunyarwenya Babou yari ageze ku rubyiniro rwiza rwari rwateguwe na Skol ndetse na Airtel aho yabanje gushimira abari bitabiriye icyo gitaramo nubwo mu minota ya Mbere wabonaga abantu atari benshi nubwo bagiye biyongera gahoro gahoro kugeza ubwo sallenyaje kuzura ibintu byatunguranye cyane maze abantu baranezerwa karahava .
Bamwe mu banyarwenya bakizamuka basekeje abantu imbavu barazifata ubona ko bishimiwe cyane .
Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati hahamagwe itsinda ry’abasore batatu rya Buchaman , Jazzy BEATZ & OG KHEINZ mu ndirimbo yabo Tujye gusenga n’izindi nyinshi bahinduye ibintu bari bitabiriye bose ubona basanzwe na kanyamuneza maze bibananira kwihangana barahaguruka babafasha kuririmba ari nako babyina ibintu byahinduye isura y’igitaramo na bantu barushaho kwinjira ari benshi.
Nyuma y’uyu muhanzi hakurikiyeho umunyarwenya Prince nawe waje aje guhindura ibintu byinshi aho yasekeje inkumi zaraho kakahava ,
Prince avuye ku rubyiniro hakurikiyeho Umunyarwenya Joshua nawe waje nk’ibisanzwe abaza ibibazo bikunze kunanira benshi maze abantu baraturika baraseka kwihangana birabananira .
Joshua yagize ati “Joshua yagaragaje ukuntu iyo Aba-Dasso bafashe umuntu nijoro bamubaza ikibazo byanga bikunze cyatuma akubitwa.
Umwe ati “Niko sha, ko ijoro ari iry’imbwa n’abajura wowe uri iki?” Undi ananirwa gusubiza, aho yagaragaje ko igisubizo icyo aricyo cyose wavuga ukubitwa byanga bikunze.
Ahagana kw’isaha ya saa ine Abanyarwenya babou na George nabo baje kuza kurubyiniro ibintu bihindura isura maze ibintu biraryoha karahava kugeza ubwo baje kuva ku rubyiniro abantu batabishaka .
Nyuma yabo banyarwenya igitaramo cya Country Wide cyasojwe n’umuhanzi ukomeje kwerekana ko akunzwe cyane Nsengiyumva Francois uzwi mu ndirimbo igisupusupu maze ibintu binhindura isura kuko benshi mu baraho bahise bahaguruka maze umuziki barawubyina karahava kugeza ubwo yaririmbaga indirimbo ye nshya nyise Mutesi ahagana I saa tanu n’igice nibwo uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro abantu nabwo batifuza gutaha .
Iki gitaramo cya Country Wide cyabereye I musanze cyateguwe na Comedy Night giterwa inkunda n’ibigo bibiri bikomeye harimo Skol Rwanda uruganda rutunganya ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ndetse yuganirwa na Airtel Rwanda ikigo cy’itumanaho gikomeye kandi gifite abafatanyabuguzi basaga miliyoni eshanu mu gihugu cyose .