
Top Chef ni akabyiniro kamaze kumenyekana cyane mu gutegura ibitaramo bya Supestar Night kiba buri cyumweru aho batumira abahanzi benshi bakomeye ba hano mu Rwanda bakabatarmira ariko kuri iyi nshuro aka kabyiniro kongereyemo urwenya aho abakiliya babo bagiye kuzajya bashyirwa Igorora na n’itsinda rya Comedy Night .
Nkuko twabitangarijwe n’umwe mu bategura ibitaramo muri aka kabyiniro yatubwiye ko nyuma yuko abahanzi benshi bamaze kuhaca babaririmbira iyi nshuro bagiye kubazanira abanyarwenya ba mbere mu Rwanda ba bandi usanzwe uzi muri Comedy Knight abo ntabandi ni Babu,Joshua,George,Micheal, Divin ndetse n’abanyarwenya ba Top chef aribo Kasumali,Man Tunz na Musebeyi
Yakomeje atubwira ko ibyo bitaramo by’urwenya babyize Top Chef Comedy night bikazajya biba buri wa gatatu guhera isaha ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza mu masaha akuze aho muri Top Chef nyabugogo usa nuwerekeza Kiruhura kwinjira ni ubuntu
NSANZABERA Jean Paul
www.kigalihit.rw
415 total views, 1 views today