
Cyusa Ibrahim n’umuhanzi nyarwanda Ukora injyana ya Gakondo akaba azwihi kuba ari nk’umuvandimwe n’umuhanzi w’Icyamamare stromae , uyu musore yashyize hanze amashusho y’indirimbo Migabo avugamo ibyiza Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda Mu myaka 25 Ishize twibohoye.
Muri iyi ndirimbo ifite amashusho ifite amashusho yakorewe mu kingi ndetse no bindi bice nyaburanga by’U Rwanda irimo amagambo y’ikinyarwanda gitomoye ndetse n’ibindi bigaragaza umuco gakondo w’abanyarwanda.
Mu kiganiro na KIGALIHIT Cyusa yagize ati” ubutumwa mu ndirimbo yanjye Migabo nashakaga gushima ntashize amanga nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwitange ndetse ubutwari yagize mu kubaka u Rwanda nyuma y’imyaka 25 agejeje abanyarwanda harimo Iterambere ;ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda ; n’uko amahanga yirirwa arata ibyo tugezeho akaba abona ntacyari kumubuza kumutaka
Yagize ati “Ndamukunda cyane! Guhimba uhimbira umuntu ukunda. Iyo urebye ibyo yatugejejeho; ukareba Ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda ukareba uko amahanga atuvuga ntibihagije ngo ube wamushima!! Impamvu namwise Migabo ni uko mbona ari migabo koko akaba ari migambi y’abagabo!!! Ahagarara ku ijambo rye.”

Mu gitero cya cyuma, uyu muhanzi aririmba agira ati “Twiririmbire umuvunyi; koko atwara umuronko wananiye abaswa. Komeza utsinde nyagutsinda komeza ugabane nyakugabana; Twagurire amarembo dukomeze Kwanda; abatunenaga ubu badutira icyansi!!”
Cyusa ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda akaba umuhanzi watwawe n’injyana Gakondo.
Cyusa avuka ku mubyeyi umwe na Stromae witwa Rutare Pierre nubwo ba nyina batandukanye amaraso bayahuriyeho kwa se