
Umuhanzi Cyusa Ibrahim yasohoye amashusho y’indirimbo nshya “Imparamba” yasubiyemo kimwe n’abandi bahanzi batandukanye bo mu Rwanda.
Indirimbo “Imparamba” ni iya kera ndetse ntawe uzi nyirayo nk’uko Cyusa Ibrahim abivuga. Yasubiwemo n’abahanzi benshi barimo Rugamba Cyprian Yaririmbye uko ibitero byayo bimeze, Orchestre Nyampinga Hari ibyo bongeye mu bitero n’abandi.
Mu kuyisubiramo Cyusa Ibrahim yaririmbye uko ibitero byabo byose bimeze. Yabwiye ENEWS.RW ko yayisubiyemo agira ngo ayibutse abayikunze.
Ati “Kuko ni indimbo nziza kandi yakunzwe cyane n’Abanyarwanda bo hambere. Numvaga rero ngomba kuyibibutsa kandi ikoze mu mashusho meza n’injyana inoze.”
Iyi ndirimbo ni intwatwa iri mu cyiciro cy’indirimbo nka ‘Bagore beza’, ‘Benimana’, ‘Ibare’ n’izindi bigoye kumenya igisobanuro cyazo.
Imparamba aririmba ni imbyino babyinaga yo kwishimira ubuhinzi.
Mu gitero cya nyuma uyu muhanzi aririmba agira ati “Igituma ndirimba amarira agatemba; maman wambyaye yigiriye iwabo; data wambyaye yagiye Imahanga; murumuna wanjye yabaye ikirara; mushiki wanjye yabaye icyomanzi; ninkorara mariage nzaherekezwa nande?
Cyusa asohoye iyi ndirimbo mu gihe we n’itorero rye [Cyusa n’Inkera] bitegura gutaramira i Burayi. Uyu muhanzi kandi yari aherutse gusohora indirimbo ‘Umwitero’, ‘Muhoza wanjye Yasubiyemo’ n’izindi.
Iyi ndirimbo mu
buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Bob Pro. Ni mu gihe amashusho yafashwe
anatunganwa na Fayzo Pro.