Danny Vumbi ugiye kumurika alubumu yasohoye indirimbo nshya yakoranye na Bruce Melodie

Umuhanzi Semivumbi Danny uzwi nka Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yise “Umugozi” yakoranye na Bruce Melodie ikaba iri no kuri alubumu ari hafi gushyira hanze.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Madebeat ivuga ku musore wicwa n’intimba n’agahinda agashaka kwimanika mu mugozi ngo yiyambure ubuzima nyuma yo gutandukana n’umukobwa yakundaga.

Umugozi ni imwe mu ndirimbo ziri kuri alubumu ya gatatu yitwa Inkuru “Nziza” Danny Vumbi agiye kumurikira abakunzi be, mu gitaramo kizerekanwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Igitaramo cyo kumurika alubumu ya gatatu ya Danny Vumbi kizaba tariki 17 Nyakanga 2020 ndetse amaze igihe kinini yitegura afatanyije na Neptunez Band.

“Umugozi” ni indirimbo ya gatatu Danny Vumbi afatanyije na Bruce Melodie nyuma y’iyo bakoze yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva Danny Vumbi avuye mu itsinda rya The Brothers agakora umuziki ku giti cye, amaze gukora alubumi eshatu harimo “Umudendezo”, “Kuri Twese”, n’Inkuru Nziza itarasohoka.

auto ads

Recommended For You

About the Author: mc dammy emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *