
Mu mpera z’ukwezi kwa kane tariki 27 uyu mwaka nibwo abasore babiri Japhet na 5K Etienne bagize itsinda bagize istinda rya Daymakers nibwo bakoze igitaramo cyabo cya mbere bise Bigomba Guhinduka mu ihema rinini rya Camp Kigali.
Nyuma y’icyo gitaramo cyabo cya mbere abo basore bagiye basabwa n’abakunzi babo ko bakongera bagakora ikindi vuba ariko siko babigenje kuko nyuma gato bateguye ikindi gitaramo nacyo bise Bigomba Guhinduka mu mugi wa Musanze mu rwego rwo kwegera abakunzi b’urwenya mu gihugu hose bishimiwe byo mu rwego rwo hejuru cyane .
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere Ubuyobozi bw’itsinda DayMakers rigizwe na Japhet na 5K Etienne, Makanika barangajwe imbere na Clapton Kibonge bashyize hanze impapuro zo kwamamaza igitaramo cyabo bise Bigomba Guhinduka 2 kizaba mu kwezi gutaha kw’itariki 12
DayMakers bazwiho gukora urwenya ruvuga ku bintu runaka babona bitagenda neza ariko na none bagatanga inama z’uko babona cyakorwa, bagasoza bagira bati“Bigomba Guhinduka.”
Nyuma yo kubona ukuntu igitaramo cy’i Kigali kitabiriwe n’abantu benshi ndetse bamwe bakabura n’aho bicara, iri tsinda ryahisemo gutegura Bigomba Guhinduka igice cya 2.
Iki gitaramo kizaba taaiki ya 12 Ukwakira 2019, kibere mu ihema rya Camp Kigali guhera saa 18:00’, kwinjira ni amafaranga ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro, ibihumbi 5 ahasanzwe n’ibihumbi 2 ku banyeshuri.
Aba banyarwenya bazafatanya n’abandi banyarwenya nka Clapton Kibonge na we wo muri Daymakers, Michael Sengazi, Patrick, Nimu Roger, Divine, Joshua, Kepha Lee na Bishop Gafaranga.

Abazitabira iki gitaramo bazataramirwa na Bushali ndetse n’Inkindi Itatse mu gihe uzavangavanga umuziki ari Anita Pendo.
