
Daymakers n’itsind arigizwe n’abanyarwenya bakunzwe cyane mu mukino bise Guhinduka bijeje abanyarwanda ko igitaramo cyabo bizaba ari imbaturamugabo.
Ibi babitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabeye ku munsi w’ejo tarikia ya 25 Nzeri 2019 ku cyicaro gikuru cya Mtn ahob
Bigomba Guhinduka ni ubwoko bw’urwenya rwazanywe n’abasore babiri bo muri Daymakers ari bo Japhet na 5K Etienne, aho bagaragaza ibintu bikwiye gukosoka ariko mu buryo busekeje.
Urwenya rw’aba basore rwatumye bamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Mata uyu mwaka bakora igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi cyane.
Umuraperi ugezweho muri iyi minsi mu njyana ya Kinya Trap, akaba akunzwe n’abiganjemo urubyiruko yavuze ko abakunzi be abahishiye byinshi kandi azaririmba mu buryo bw’umwimerere.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura amafaranga ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro, ibihumbi bitanu ahasanzwe n’ibihumbi bibiri ku rubyiruko rukoresha MTN Yolo.
Abazitabitabira icyo gitaramo bashobora kuzagura amatike bakoresheje MTN Mobile Money aho ukanda *182*8*1*900444# ubundi ukishyura bitewe n’icyiciro ushaka. Kwnjira ni ukwerekana ubutumwa bugufi bwemeza ko waguze itike ukoresheje MTN Mobile Money.
Tariki ya 12 Ukwakira 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali hazabera igitaramo cy’urwenya cyiswe Bigomba Guhinduka kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri.