
Muri iyi minsi mu Rwanda mu mujyi wa Kigali, bimwe mu birori bigezweho cyangwa byitabirwa cyane harimo ni iby’abambaye ‘Ecouteurs’ bizwi nka Silent Disco.
Ibi bitaramo bimaze kwigarurira imitima ya benshi ku buryo usanga aho byabereye haba hakubise huzuye abakunzi b’imyidagaduro, kuri ubu hakaba hatahiwe ikindi gitaramo gikomeye kizabera mu mujyi wa Kigali.
Iki gitaramo cya kigali Silent Disco cyateguwe na Deecent Enternaiment iyoborwa na Manager Muyoboke Alex , bikaba byitezwe ko kizaba gicurangwamo n’aba Djs bakomeye hano mu Rwanda barimo Phil Peter, Dj Diallo,Dj Anita,Selekta Copain, Dj Infinity,Vj Mupenzi ,Dj Sisqo,Kiff Deejays na bandi benshi

Mu kiganiro mu kiganiro na Muyoboke Alex umenyerewe mu gufasha abahanzi batandukanye hano mu rwanda ndetse no mu gutegura ibitaramo bikomeye higanjemo ibya Silent Disco yatubwiye ko muri iyi minsi Decent Entertainment iri gushyira Ingufu mu gutegura ibi bitaramo bya Silent Disco kuko mu gihugu birakunzwe cyane kandi abantu benshi barabizi muri Kigali ibitaramo birimo urusaku ntibigikunzwe cyane .

Mu gusoza yasabye abakunzi ba muziki kuzitabira Kigali silent Disco Izaba kw’Itariki ya 24 Gicurasi 2019 kuri Gusto Italiano ku Kimihurura ahateganye na Papyrus aho kwinjira bizaba ari amafaranga 5000frw bakaza bakibyinira bagasangira imprea z’ukwezi n’inshuti birira Pizza nziza ziteakanye ubuhanga ari nako binywera ibinyoobwa bifutse .