Yagize ati “ Ni ngombwa ko umuhanzi aba afite icyemezo mbere yo kujya gukorera igitaramo hanze y’igihugu. Ibi bisanzwe biri mu mabwiriza kuva na kera

Uyu muyobozi yemejeko ibyo bakoreye Diamond biri mu nyungu ze nk’umuhanzi bityo na bagenzi be bikaba bikwiriye kubabera urugero.

Ati “Ikigamijwe ni ukurinda abahanzi bacu mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburenganzira bwabo igihe haba havutse ikibazo

BASATA itangaje ibi nyuma yaho Diamond Platnumz ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Nyerere yangiwe kwerekeza mu birwa bya Comoros azira kuba adafite iki cyangombwa.

Nyuma yo kubuzwa kujya muri Comoros, ku wa Gatanu yabonanye n’ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe abahanzi muri Tanzania bumuha icyangombwa kimwemerera gusohoka gusa yahise akomereza mu Bufaransa mu Birwa bya Mayotte aho yakoreye gitaramo kuri uyu wa 28 Nyakanga 2018.