
Umuririmbyi wo mugihugu cya Tanzania, Abdul Nasseb uzwi nka Diamond Platnumz n’umukunzi we Tanasha Donna wo mugihugu cya Kenya, ku mgoroba wo ku wa kabiri tariki ya 27 Ugushyingo 2019 nibwo bizije iminsi 40 umwana wabo w’imfura Nasseb amaze avutse.
Ibi birori byari bibereye ijisho bikaba byananyuraga kuri Televiziyo y’uyu muhanzi ya Wasafi TV byabereye mu mugi wa Dar Es Salaam mu rugo rw;uyu muhanzi .
Uwo muhango usanzwe uzwi mu muryango w’abayisilamu ari nabo uyu muhanzi avukamo ukaba wari nkuko amategeko y’idini ya Islam abivuga uwo muhango uba ugomba kuyoborwa n’ababyeyi ba se w’Umwana buri wese amusomera iduwa(Kumusabira umugisha ku Mana)
Bitunguranye uyu muhango wayobowe na Se wa Diamond Mzee Abdoul Juma ndetse na Mama we nubwo aba bombi bamaze imyaka nyinshi badacana uwaka ariko bakaba bongeye guhurira muri uyu muhango bombi basabira imigish umwuzukuru wabo Nasseb Umaze iminsi 40 avutse .
Muri uyu muhango kandi hagaragaye benshi mubo mu muryango wa Diamond nka bashiki be, ba nyirasenge na ba nyina wabo abandi bagaragaye muri uyu muhango ni Umugabo wa Nyina wa Diamond mushya ,abo bafatanya akazi ka buri muri muri wasafi nka bajyanama be , abahanzi Lava Lava , Mboso na Rayvannny na bandi benshi mu nshuti ze za hafi
Naseeb Junior, uyu mwana w’umuhungu Diamond yabyaranye na Tanasha, yiswe izina ku munsi Diamond yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 30 ari nawo munsi uyu mwanya yavukiyeho, ku wa 2 Ukwakira 2019