
Diamond Platnumz yahinduye itariki y’ubukwe bwe n’Umunyamakuru Tanasha Donna wo muri Kenya kubera impamvu zitandukanye.
Ubukwe bwa Nasibu Abdul ‘Diamond Platnumz’ na Tanasha Donna Oketch bwari buteganyijwe mu minsi mike iri imbere ku itariki ya 14 Gashyantare 2019, ku munsi Isi yizihiza itariki ikomeye yahariwe abakundana.
Ku wa 14 Gashyantare, ni umunsi ufite amateka akomeye kuri Diamond Platnumz kuko ari nabwo urukundo rwe na Zari Hassan rwashyizweho akadomo n’uyu mugore wo muri Uganda.
Mu kiganiro yagiranye na Wasafi TV, Diamond yavuze ko we n’umukunzi we Tanasha Donna Oketch bafashe umwanzuro wo kwigiza inyuma ubukwe bwabo kugira ngo hatazagira ucikanwa mu bagomba kuzabutaha.
Yavuze ko yahinduye umunsi w’ubukwe kugira ngo buzarusheho kuba bwiza ndetse n’abantu bakomeye barimo nka Rick Ross bazabashe kubutaha.
Diamond yagize ati “Ubukwe bwanjye bwari buteganyijwe ku munsi wa Saint Valentin, ku itariki ya 14 Gashyantare ariko byabaye ngombwa ko tubwigiza inyuma. Abantu benshi biteguye kubuzamo barimo na Rick Ross.”
Diamond ntasiba kuvuga ko umukunzi yasimbuje Zari Hassan yamuhisemo yatekereje neza kuko yasanze ari we Wabasha gukurikirana ibikorwa bye birimo Radio, Televiziyo, WCB ikora umuziki n’ibindi.