
Kimihurura – Urukiko Rukuru rumaze kwanzura ko Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi barekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa badafunze kuko Itegeko ngo ridateganya ubwoko bw’ibyaha usabwa kurekurwa by’agateganyo aba ashinjwa, Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko bakwiye gukomeza bagafungwa kuko bakurikiranweho ibyaha bikomeye.
Mu cyumba cy’Urukiko hari huzuye abantu bo mu nzego zinyuranye
Urukiko rwavuze ko rwasuzumye iburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rugasanga nta mpamvu zikomeye zivugwa n’Ubushinjacyaha zituma aba bombi bakomeza gukurikiranwa bafunze.
Urukiko rwategetse ko barekurwa ariko batagomba kurenga Umujyi wa Kigali ndetse ko Passport zabo ziguma mu bushinjacyaha.
Diane Rwigara na nyina baregwa guteza imvururu muri rubanda bakwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho n’icyaha cyo gukurura amacakubiri. Abaregwa bafashwe kuva tariki 23 Ukwakira 2017.
Nyuma y’uko Urukiko rutangaje ko abaregwa barekuwe by’agateganyo, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha yabwiye Umuseke ko bubashye ikemezo cy’Urukiko ariko bagiye kureba niba gifite ishingiro bashingiye ku mpamvu bari batanze, bakareba niba bajurira cyangwa batazajuririra iki kemezo.
Diane Rwigara yavuze ko yishimiye ikemezo cy’Urukiko, ko nubwo urubanza mu mizi rutaraba ariko iyi ngo ari intangiriro yo kubona ubutabera mu rubanza rwabo.
Ni urubanza rwarimo abantu benshi cyane bo mu nzego zinyuranye.
Iburanisha ry’urubanza rwabo mu mizi rizakomeza tariki 07 Ugushyingo uyu mwaka.
Diane Rwigara aza kumva isomwa ry’urubanza rwe
Nyina inyuma ye n’abantu benshi hafi y’icyumba cy’iburanisha ku Kimihurura
Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi bategereje gusomerwa
Ku maso bari bafite ikizere
Inshuti zabo zishimana na Mukangemanyi ko arekuwe
594 total views, 2 views today