
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 6 Gashyantare 2020, nibwo habyutse hakwirakwira amakuru y’uko Dj Marnaud yatawe muri yombi n’inzego sihinzwe umutekano azira guteza urusaku mu kabyniro ka Pili Pili gaherereye mu gace ka Kibagabaga .
Nkuko tubikesha umwe mu nshuti ze bari kumwe muri ako kabyiniro wanze ko dutangaza izina rye yagize ati ko Dj Marnaud yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gashyantare 2020.
Iyi nshuti ye ya hafi yavuze ko Dj Marnaud yatawe muri yombi azira gucuranga cyane imiziki ikarenza urusaku rwagenwe, aho yarasanzwe acurangira mu kabari kitwa Pili Pili.
Kugeza kuri iki gicamunsi nta rwego na rumwe mu zishinzwe umutekano yaba Polisi y’igihugu ndetse n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha nta numwe uratangaza ayo makru yifatwa rya Dj Marnaud .
Umuvugizi w’ ’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Marie Michelle Umuhoza, yavuze abantu batandukanye bari kubimubazaho ariko nta makuru arabibonera ku kuba Dj Marnaud yaba yatawe muri yombi, cyane ko ntawe abona mu batawe muri yombi na RIB.
Umuhoza yagize ati: “Dj Marnaud ntawuri mu bitabo byacu, ntago tuzi niba afunzwe kuko muri RIB tutamufite .”
Nyuma yayo makuru yose ushinzwe abakozi kuri Pili Pili yahamagawe abwirwa ko Dj Marnaud atawe muri yombi avuga ko agiye kubikurikirana. Abari basohokeye muri aka kabari kitwa Pili Pili ngo basigaye mu bukonje ‘wisiga abantu banywa ngo utware Dj’.
Kuri ubu amakuru yizewe ageraari gutangazwa ni uko Dj Marnaud yamaze kurekurwa ubu yasubiye mu rugo iwe