
Dj Pius ni umwe mu bahanzi bafite izina hano mu Rwanda, uyu wamamaye cyane mu mwuga wo kuvangavanga indirimbo, kuri ubu uyu mugabo umaze igihe kitari gito mu muziki yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Dj Marnaud bayita ‘Ribuyu’ iyi ikaba yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo.
DJ Marnaud na DJ Pius bavuze ko iyi ndirimbo RIBUYU bayitezeho kunganira izo mu Rwanda zisigaye zicurangwa cyane mu tubyiniro mu rwego rwo guhaza ibyifuzo by’abakunda kubyina bahoraga bijujutira kubura indirimbo z’Abanyarwanda mu zacurangwaga mu bihe bishize.
“Ribuyu” indirimbo nshya Dj Marnaud yafatanyije na Dj Pius yakozwe mu buryo bw’amajwi na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Iblab.
Tubamenyeshe ko Nyuma yo gushyira hanzi iyo ndirimbo Dj Marnaud mu minsi iri imbere azitabira igitaramo kiztabirwa n’icyamamare Wizkid kizabera muri ranscopr Hilton i lagos muri Nigeria ku Cyumweru, tariki ya 16 Ukuboza 2018. aho yizeye ko umwanya abonye wo gucurangira abanijeriya indirimbo z’abanyarwanda .