Dj Pius yasabye Imbabazi itangazamakuru nyuma yo kubura Jose Chameleon mu kiganiro (Amafoto)

Ku munsi w’ejo nibwo Dj pius witegura gushyira hanze Alubum ye ya mbere yateguye ikiganiro na banyamakuru aho yagombaga kuganira nabo ari kumwe na bahanzi bazamufasha Jose Chameleon,Weasel ndetse na Pallaso  ariko bikaza kurangira umwe muri bo abuze  ndetse bakanasaba imbabazi .

 

Ubwo ikiganiro cyatangiraga  aho cyari cyaberga hazwi nka Gusto Resto itangazamakuru ryaje gutungurwa no kutabona umuhanzi w’icyamamare Jose Chameleon ndetse n’umuhanzi Big Fizzo na Charly na Nina bo bari bafite igitaramo  bagombaga gukorera mu mujyi wa Kampala  bigatuma bamwe mu banyamakuru batabyishimira  nubwo byarangiye Dj Pius asobanuye Impamvu bagize.

Mu ijambo ryuje agahinda kubera ikibazo yaramaze guhura nawe Dj Pius yashimiye abahanzi bose bitanze bakihanganira iibazo byo kubatesha umutwe akomeza abasaba kwingana kandi ababwira ko aho ageze abikesha ubumwe afitanye n’itangazamakuru.

Ku mwanya kubaza ibibazo ibyinshi yagiye ku bavandimwe babiri pallaso na Weasel maze nk’abasore bamenyereye itangazamakuru  basubije neza ibibazo byabo ndetse basaba abanyarwanda ko baza ari benshi kwifatanya na Dj Pius kandi babizeza ko bari bukore amateka .

Weasel abajijwe kukuba yarabuze inshuti ye kandi yafataga nk’umuvandimwe Radio Mozey yashimangiye ko muri iki  gitaramo cya Dj Pius bari bufate umwanya wo kumuha icyubahiro ndetse no kumwibuka  kandi azahora amwibuka nubwo ari ibintu bikomeye .

Dj Pius aramurika album ye yambere yise “Iwacu” mu bitaramo bibiri, icyambere kirabera mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kanama 2018 ahitwa KCEV hahoze hitwa Camp Kigali, kwinjira bikaba ari 5000Rwf mu myanya isanzwe, 10.000Rwf mu myanya y’icyubahiro na 150.000Rwf ku meza y’abantu umunani.

Igitaramo cya kabiri kizabera mu mujyi wa Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Kanama 2018, kwinjira bikaba ari 5000Rwf mu myanya y’icyubahiro na 1000Rwf ahasigaye hose.

Uretse aba bahanzi baturutse hanze y’u Rwanda, Dj Pius muri ibi bitaramo azafashwa kandi n’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda nka Bruce Melody, Urban Boys, Dream Boys, Charly na Nina, Social Mula na Uncle Austin.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *