DJ Shiru matic ukunzwe muri Uganda yaje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cyiswe The Kigali Invasion silent Disco

Dj Shiru ni umwe mu bacuranzi bavangavanga imiziki babahanga cyane mu gihugu cya Uganda uyu kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukuboza 2018 yageze mu mujyi wa Kigali, Uyu mugabo aje mu Rwanda mu gitaramo cya The Kigali Invasion Silent Disco kizabera mu mujyi wa Kigali ahitwa Chillax Bar&Lounge.

Iki gitaramo uyu mugabo aje gucurangamo ni igitaramo gitegerejwe kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukuboza 2018 muri Chillax Bar&Lounge aho azaba afatanya nabandi ba Djs bakomeye mu Rwanda barimo Dj Pius, Dj Khadir,DJ Phil Peter, Dj Lenzo,Dj Mupenzi na Nep Djs. kwinjira muri iki gitaramo ni ibiciro bimaze kumenyekana aho kwinjira muri Silent Disco bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw).

Dj Shiru udakunze kuza mu Rwanda gucuranga ariko akaba umwe mu bahanga bavangavanga imiziki hano mu karere cyane cyane iwabo muri Uganda aje mu Rwada muri ibi bitaramo nyuma ya VJ Spinny umaze kubaka izina muri Silent Disco uherutse gukorera igitaramo i Kigali ndetse cyanitabiriwe bikomeye.

352 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.