Dore ibimenyetso bizakwereka ko umukunzi wawe aguca inyuma

Urukundo  nyakuri ku bakundana rushingira ku bwubahane kandi rukagaragarira mu marangamutima ya bombi aribyo bituma akenshi bigorana kugira ngo umuntu ahishe ibye byose n’ubwo hari ababishobora.

Hari igihe urukundo abantu bombi barutangira rufite imbaraga kandi koko rukomeye nyuma bikaba byagenda bihinduka kuri umwe ariko ugasanga wa munezero ugenda ugabanuka.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bimenyetso 5 bikwereka ko umukunzi wawe yahindutse kandi yatangiye kuguca inyuma:

1. Ahora mu makosa adashira

Kimwe mu bimenyetso bikwereka ko umukunzi wawe aguca inyuma harimo guhora agwa mu makosa menshi ka bikaba ari ibintu bishya bitari bisanzwe. Nubona umukunzi wawe atangiye kugukorera amakosa uzagire amakenga.

2. Gucurika Sim Card no gushyira kode muri telefone

Akenshi na kenshi iyo umukunzi wawe atangiye kuguca inyuma uzasanga  telefoni ye yarujujemo amakode kuri buri bubiko bw’amafoto cyangwa ubutumwa. Ibi bigaragaza ko hari icyo aba aguhisha. Ku bashakanye bo nk’iyo baryamye usanga umugabo cyangwa umugore  ataha yacuritse Sim Card kugira ngo bamwe baba bafitanye gahunda nibamuhamagara uwo bashakanye ataza kubibona.

3. Guhisha abantu ko afite umukunzi no kwiyambura impeta

Nubwo abakundana hari ubwo bahisha abakunzi babo bitewe n’impamvu zitandukanye, hari ubwo usanga uwo mwakundanaga n’abantu babizi hari aho bigera ugasanga atangiye kukwihakana kugira ngo abone uko azaguca inyuma. Ku bashakanye bo hari ubwo umugabo cyangwa umugore impeta ayikuramo bitewe n’aho agiye, kugira ngo abo asanze bamubone nk’umwe kandi be kugira amakenga.

4. Kuburira  umwanya umukunzi wawe

Iyi nayo ni imwe mu mpamvu zikunda kugaragara mu bakundana iyo umwe asigaye aca undi inyuma. Uzasanga usaba  umukunzi wawe umwanya wo guhura akubwire ko ari mu bintu byinshi, rimwe na rimwe abikubwire yagiye kuguca inyuma. Usanga akenshi umwanya yaguhaga yarawuhariye abandi mu gihe wowe wibwiraga ko umwanya aza kuwuguha ntakabuza.

5. Kubeshya

Mu rukundo ubundi bisanzwe bimenyerewe ko abakundana birinda kubeshya kugira ngo urukundo rutagana ku iherezo. Umuntu rero utangiye kuguca inyuma azagaragarira mu kukubeshya, rimwe na rimwe akubwire aho ari atariho aherereye yibereyeye mu bindi. Ibi rero nubimenya bizaba ari ikimenyetso cy’uko uwo mukundana ashobora kuba aguca inyuma.

Gucana inyuma hagati y’abakundana ni imwe mu mpamvu zitishimirwa ku mpande zose, ibi rero biri mu bituma urukundo rwari rugeze aharyoshye rushyirwaho iherezo.

Byaba byiza wirinze guca inyuma uwo mukundana ukagira amahitamo meza kandi ya nyayo kuko byaguha amahirwe yo gukomeza kuryoherwa mu rukundo.

1,079 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published.