
Dr Sarah Nyendwoha Ntiro, wabaye umugore wa mbere ukomoka muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati warangije muri Kaminuza yitabye Imana.
Abo mu muryango we batangarije Daily Monitor ko yitabye Imana ku wa Mbere, ubwo yari mu nzira ajyanywe kuvurizwa mu bitaro bya Mengo biri mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.
Dr Nyendwoha wavutse mu 1926, yaciye agahigo ko kuba ari we mugore wa Mbere uturuka muri iki gice cya Afurika warangije muri Kaminuza, aho yarangirije muri Oxford University yo mu Bwongereza mu Mateka.
Ubwo yarangizaga Kaminuza mu 1954, nta Kaminuza n’imwe muri aka karere yatangaga amasomo yo ku cyiciro cy’amashuri makuru na Kaminuza.
Yatangiye amasomo y’Icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu birebana n’Amateka mu 1951, ayarangiza mu 1954. Yagiye kwiga muri Oxford nyuma y’imyaka itatu yiga muri Makerere College.
Uyu mugore wamaze imyaka myinshi y’ubuzima bwe ari umwarimu, umwuga yakomoraga ku babyeyi be, yanabaye umwe mu bagize Inama ishyiraho amategeko ya Uganda kuva mu 1958-1961.
Dr Nyendwoha kandi azwiho kuba yaragize uruhare mu gutuma abagore n’abagabo bahabwa umushahara ungana, nyuma y’aho ubwo yigishaga muri Gayaza High School yemeye kumara umwaka yigisha ku buntu, nk’uburyo bwo kugaragaza ko atishimira ubusumbane mu mishahara.
Ubwo uyu mwaka washiraga adahembwa nk’uburyo bwo kwishyura inguzanyo yari yarahawe yiga, yahise abamenyesha ko azasezera akajya aho bamuhemba nk’umukozi aho kumufata nk’umugore, ibi byatumye bemera kumuha umushahara ungana n’uw’abagabo bakoranaga.
Dr Nyendwoha yari yarashakanye na Sam Joseph Ntiro mu 1958 babyarana abana babiri.
Kaminuza ya Oxford ni yo ikuze ku Isi kuko imaze imyaka irenga 900 ishinzwe. Ibarwa mu za mbere zitanga ubumenyi bufite ireme muri iki gihe.