
Sibomana Jean Bosco wamenyekanye nka Dr Scientific ni umuhanzi nyarwanda ufatanya akazi ko kuririmba nako kuvuura yakunzwe mu ndirimbo nka Rwanda ,Tereza ndetse n’izindi nyinshi , kuri ubu uyu mugabo yagiye gushyira hanze umuzingo uriho indirimbo 11.
Dr Scientific ubusanzwe ufite amatsind afasha gukora muzika ariko irizwi cyane akaba ari The Legend abanamo na mugenzi we witwaThe Winner nawe umaze kubaka izina kubera ijwi rye .
Mu kiganiro yagira n’umunyamakuru wacu yadutangarije ko nyuma y’igihe kirekire ari kwitegura kumurika umuzingo we wa mbere ubu abona ighe kigeze ngo ahe abakunzi ba muzika ye ibo yari abahishiye .
Yagize ati ‘ mu mpera z’uyu mwaka mpishiye abakunzi banjye ibintu byinshi kuko igihe ni kirekire nkora cyane nkaba mbona rero ngomba guha abanyarwanda ibyo nari narababikiye .kandi bizatum aabakunzi ba muziki yanjye byazajya biborohera kubona ibihangano byanjye icyarimwe bitabavunnye cyane .
Akunze gukora indirimbo zirimo ubutumwa bwigisha umuryango mugari urukundo,ubumwe n’ubwiyunge ,gushishikariza abanyarwanda kwitabira gahunda za leta n’ibindi bitandukanye.
Atangaza ko muri izi mpera z’umwaka arimo kurushaho gukora cyane kugirango undi mwaka uzatangira nibura afite icyo agaragariza abakunda umuziki we ariko kandi anategura kwagura imbago mu bikorwa bye bya buri munsi.
Kuri iyi album ye igiye gusohoka mu minsi iri imbere ikubiyeho indirimbo 11,muri izo harimo iyo yise Tereza aherutse gushyira hanze.
Tubibutse ko uyu mugabo uretse impano yo kuririmba afite,asanzwe ari n’umuganga gakondo akaba akuriye ikigo (African culture medicine ltd) gifasha abarwayi batandukanye.
ushaka gukurikira ibikorwa bye wamusanga ku rukuta rwe rwa facebook (Sibomana Jean Bosco) kuri instagram (Dr Scientific). Ndetse izi ndirimbo ze ziri kuri Album ye wazisanga kuri Channel ya you tube yitwa Direction music.