
Sibomana Jean Bosco wamenyekanye nka Dr Scintific ni umuhanzi ubarizwa mw’itsinda rya The Legends aho abanamo na mugenzi we King The winner ,Kuri ubu uyu mugabo yashyize hanze yise icyotsi atakamo ubuhanga n’Ubwiza bw’Umukobwa w’umunyarwandakazi
Muri iyi ndirimbo uyu mugabo ukunzwe cyane mu ndirimbo nzatuza, Ubutwari,Why,Leave The Drug na Rwandan Girl, avugamo ubwiza ndetse n’ubuhanga umukobwa w’Umunyarwandakazi afite.
Mu gitero cya mbere agira “uri icyotsi ndakurahiye inonge iyonge Uricyotsi kandi ufite potential ndakurahiye Nyegayeza amabuno , uvugute amabondo dance dance , ayo magambo iyo uyumvise neza yashimanggizaga umukobwa w’umunyarwandakzi uzi kubyina,ufite uburanga, ndetse n’Inseko nziza .

Mu Kiganiro na Kigalihit Dr Scientific yadutangarije ko Nyuma yo gusohora Indirimbo ndamwikundira yahise yumva agomba gukomeza gushyira hanze imwe mu mishinga afite muri studio zitandukanye hano muri Kigali akaba ariyo mpamvu yahise ashyira Indirimbo ye nshya yise Icyotsi avugamo ubwiza ndetse n’ubuhanga umukobwa w’Umunyarwandakazi afite .akaba yasabye abakunzi be gukomeza gukunda ibihangano by’iitsinda abanamo na Sean Protae rimaze kumenyekana cyane Direction Music

Indirimbo icyotsi ya Dr Scientific yakozwe mu buryo bw’amajwi na Prodeucer Laser Beat ikorera muri stuio ye yitwa The Beam Beats Records