
Abasore bagize itsinda rizwi nka ‘Dream Boys’ bashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo “Romeo & Juliet” bakoranye n’umuraperi Riderman.
Dream Boys ni itsinda ry’abanyamuziki rigizwe n’abasore babiri Platini ndetse na TMC, bakaba bahuje imbaraga na mugenzi wabo w’umuraperi Riderman bakorana indirimbo ivuga ku guhana igihango hagati y’abakundana.
Usibye iyi ndirimbo “Romeo & Julet”, aba bahanzi bigeze gukorana n’indi ndirimbo yakunzwe nabatari bake hano mu Rwanda yitwa “Ungaraguza agati”.
Dream Boys ifite indirimbo nyinshi zakunzwe na benshi nka “70, Wenda azaza, ungaraguza agati, Pesa n’izindi… Tubibutse ko iyi ndirimbo yabo “Romeo&Juliet” yakorewe mu inzu itunganya umuziki izwi nka Monster Records naho amashusho yayo atunganywa na Maliva.