
Umuhanzi Eddyzon wamenyekanye mu ndirimbo nka Birumvana ni zindi nyinshi kuri uyu wa kabiri yashyize hanze amashusho y’indirimbo Mubiganza yifatanyijemo n’umuhanzi umaze igihe kinini mu muziki nubwo atari kugaragara cyane Naason .
Ubwo uyu musore yatugezagaho iyo ndirimbo twamubajije niba iyo ndirimbo yarayanditse afite uwo ashaka kubwira nk’umukunzi we cyangwa ari indirimbo yakoze ashaka gutanga ubutumwa bw’urukundo kuri buri wese ufte uwo yahaye umutima we .
Yadusubije ko iyi ndirimbo yagize igitekerezo cyo kuyikorana na Mugenzi we Naason ubwo bari bamaze iminsi babonye ubutumwa bw’integuza y’umukwe bw’umunyamakuru wa Radio na Tv 10 Gicumbi Benjamin n’umkunzi we Delphine nawe bakoranaga muri icyo gihe kuko ubu atakihakora .
Muri iyo ndirimbo byumvikana ko yiganjemo imitoma myinshi Nasson aririmbamo ari umusore wihebeye umukobwa ndetse yifuza kuzabana nawe akareka ubuzima bwo guhora mu bakobwa ahubow yifuza kubaho mu buzima bufite intumbero arikumwe n’umukunzi we ubuziraherezo .
Nyuma yo kuganira na Edyzzon twaganiriye na Twahirwa Théo Umuyobozi Mukuru wa Real Entertainment twamubajije niba muri iyi minsi yaba ari gukora n’umuhanzi Edyzoon nk’umujyanama we abitera utwatsi atubwira ko indirimbo Mubiganza ari igitekerezo bagiriye hamwe bose bafite intumbero yo kuzayitura Gicumbi na Delphine mu bukwe bwabo ariko biza kurangira iyo ndirimbo itabonekeye igihe kugira bayibature nk’abantu bakuyeho igitekerezo cyo kuyandika .
Ku bijyanye niba azakomeza gukorana nawe muri Studio ye yirinze kugira icyo adutangariza ariko atubwira ko muri Groove Records nta muhanzi numwe uhejwe kuza kuhakorera niyo yaba ari kumwe na Producer we bose bahawe ikaze.
Asoza Théo yashimiye abantu babateye inkunga kugira ngo amashusho yiyo ndirimbo abashe gukorwa.
Iyi ndirimbo “Mu biganza” yasohotse kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukuboza 2019. Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe Kicukiro kuri Destella yakozwe na Producer the Benjamins, . Ni mu gihe amajwi yatunganyijwe na Producer Piano muri Groove Records.