
Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Mata nibwo yasoje uruzinduko rw’akazi yaramazemo iminsi itatu mu Rwanda
Emir Al Thani uyoboye igihugu cya mbere gifite umuturage ukize kurusha ahandi ku isi, yageze mu Rwanda ku cyumweru, agirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse abayobozi ku mpande zombi bashyira umukono ku masezerano y’imikoranire agera kuri ane.
Kuri uyu wa mbere, Sheikh Al Thani w’imyaka 38, ari kumwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame basuye Parike y’Akagera, ibamo inyamaswa eshanu z’ubukombe ari zo, Intare, Inzovu, ingwe, Inkura n’imbogo ,akaba arizo zikunze gukurura ba mukererugendo benshi mu Rwanda Nyuma y’Ingagi zo mu birunga
Abayobozi barongojwe imbere na minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, baherekeje Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani hamwe n’abandi bayobozi mu gihugu cye bari kumwe.
Photo : Plaisir Muzogeye