
Etame Mayer Lauren wahoze akinira ikipe ya Arsenal, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, yakirwa mu buryo budasanzwe n’abafana ba Arsenal mu Rwanda.

Uyu mukinnyi wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yoherejwe n’ikipe ya Arsenal ikina mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, bikaba biteganyijwe ko uyu mukinnyi wabaye Intangarugero muri Arsenal azitabira umuhango ngarukamwaka wo kiwita izina abana b’Ingangi uteganyijwe tariki ya 7 Nzeli 2018.
Uyu mukinnyi akimara kwakiranwa ubwuzu n’abafana ba Arsenal, yakomereje kuri Stade Amahoro i Remera, aho aherekejwe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco Uwacu julienne, yabonanye n’itsinda ry’abana baturutse mu mashuri yigisha Ruhago atandukanye yo mu gihugu.
Etame Mayer Lauren aganira n’aba bana baturutse mu mashuri ya ruhago atandukanye, ikibazo bahurizagaho ni ukumubaza uburyo bakwitwara kugira ngo bazavemo abakinnyi bakomeye kandi mpuzamahanga.
Yabasubije agira ati” Kuri mwe byose birashoboka, ariko icya mbere ni ukugira ikinyabupfura, gukora cyane ndetse no kwitabira ishuri.
Aba bana banamubajije uko abona u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko, Rwanda ari igihugu cyavuye kure nyuma y’amahano yakigwiririye, ariko kiri kwiyubaka Ku buryo bugaragara kandi bushimishije.
Marc Nkurunziza ushinzwe imari muri RDB we yavuze ko uko Arsenal iri gukina, bahita babona abantu benshi bari gusura imbuga zabo, bigaragara ko amasezerano basinyanye mu cyo bise Visit Rwanda, azatanga umusaruro ufatika.
Irebere mu mafoto uburyo Etame Mayer Lauren yakiriwe
