
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryasubije impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa (CAF) ko nta mwanzuro urafatwa ku gusubika cyangwa gukomeza Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ikemezo kizafatwa tariki ya 30 Gicurasi.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri biheruka gufatwa ku wa kane w’icyumweru gishize, bigatangira kubahirizwa ku wa mbere tariki 4 Gicurasi, byoroheje ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus zari zimaze iminsi 40, imirimo imwe n’imwe n’imyitozo ngororamubiri ku muntu ku giti ke byongeye kwemererwa gukorwa ariko Siporo ya bose n’inzu z’imyidagaduro bikomeza gufungirwa.
Umunyabanga w’Ishyirahanwe ry’Umupira w’Amagaru mu Rwanda, Uwayezu Regis yabwiye UMUSEKE ko bamaze kumenyesha CAF mu ibaruwa ko nta mwanzuro wa nyuma urafatwa.
Ati: “Imyanzuro ni itatu, uwa mbere ni uko twabwiye CAF ko tuzategereza ibyumweru bibiri ngo tumenye uko ibintu bizaba bihagaze, uwa kabiri ni uko twababwiye ko dufite gahunda yo kuvugana n’abanyamuryango ngo tube twafatira hamwe ikemezo, uwa gatatu ni uko tuzafata umwanzuro wa nyuma tariki ya 30 Gicurasi 2020.”
Nyuma y’uko imikino ihagaze mu Rwanda na Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, ari na ryo rushanwa rikomeye rihari mu gihugu, abakunzi b’umupira bakomeje kwibaza niba APR FC iyoboye urutonde by’agateganyo yazahabwa igikombe igihe Shampiyona byakwanzurwa ko ihagaze.
Mu gihugu cy’Ubufaransa ho Paris Saint-Germain yari imbere ni yo yahise ihabwa igikombe.
Mu Rwanda izi mpaka zirakomeye, kubera ko hari abasanga uko urutonde rume na Rayon Sports yari igifite amahirwe yo kuba yatwara igikombe.
FERWAFA ivuga ko umwanzuro izafata uzagendera ku kemezo Inama y’Abaminisitiri izaba yafashe ku kuba yakwera ko n’imikino ihuza abantu benshi isubukurwa.
