
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryahamagaje Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate ndetse n’Umuvugizi w’iyi kipe Nkurunziza Jean Paul. Mu gihe hakinwaga irushanwa ry’Ubutwari, Sadate yanenze FERWAFA asaba ko ubuyobozi bwayo bwegura.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Gicurasi, FERWAFA yandikiye umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate n’Umuvugizi w’ikipe ayoboye isaba ko bitaba kuri iyi tariki ku kicaro cyayo.
Umuyobozi wa Rayon Sports yahamagajwe nyuma y’amagambo aharutse kwandika kuri Twitter anenga ubuyozi bwa FERWAFA ku kemezo cyo guhana Rayon Sports yanze kwitabira imikino y’Ubutwari.
Icyo gihe yanditse agira ati : ’’Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere bufitiwe n’abo buyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntabwo wayobora abantu batakubonamo icyizere ni yo mpamvu iyi nama ari yo nziza ku buyobozi bwa FERWAFA. Mu kuri nta crédibilité ugifitiwe…”
Aya magambo yanditse anenga FERWAFA ameze nk’ayo uwahoze ari rutahizamu wa Rayon Sports, Michael Sarpong yatangaje avuga kuri Sadate Munyakazi bagahita bamwirukana.
Twagerageze kuvugana n’uyu Muyobozi wa Rayon Sports atubwira ko yahamagawe ariko ntacyo yabitangazaho.
Ati ’’Nahamagawe ariko nta kindi nabitangazaho. Murakoze…”
Kugeza ubu nta tegeko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rifite rihana uwarivuze nabi cyangwa uwanenze ubuyobozi bwaryo.