
Uwimana Francis[Fireman] waririmbaga muri Tuff Gang amaze amezi arindwi mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, aricuza ndetse agasaba imbabazi umugore we n’umwana.
Twasuiye Ikigo Ngororamuco cya Iwawa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2019. Kuri iki kirwa giherereye mu Kiyaga cya Kivu hari kugororerwa abasore n’abagabo 3,824 bari mu byiciro bitandukanye.
Ikirwa cya Iwawa kizwiho ko ubu kimaze kuba ikigo ngororamuco kikanigisha imyuga abiganjemo urubyiruko ruba rwarafatiwe mu buzererezi, ibiyobyabwenge n’imigirire mibi.
Mu bari kugororerwa ku Kirwa cya Iwawa harimo umuraperi Fireman uhamaze amezi arindwi. Yashimangiye ko yahageze ari hafi yo gupfa ariko mu gihe gito ahamaze ashimira Leta yamujyanyeyo kuko ‘yiyumva nk’uwazutse’.
Yagize ati “Naje hano kubera iby’imigenzereze mibi nari ndimo, ikoresha ry’ibiyobyabwenge harimo nk’urumogi, itabi, inzoga nyinshi cyane, heroin[izwi nka Mugo] n’ibindi nkabyo. Ibyo byose byatumye ntakaza icyizere cyose Abanyarwanda bari barampaye mu muziki, kugeza ubwo nanjye numvaga ntacyo nsigaje uretse gupfa.”
Fireman ngo yaje azi ko ajyanwe ahantu habi ariko amaze kubona inyungu ikomeye. Yigishijwe byinshi by’umwihariko uburere mboneragihugu mu kumuhindura mushya nyuma y’igihe yari amaze yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Numvaga nje mu bintu bidasanzwe, ariko kuko najyaga ntekereza nkabura icyo nsigaje, ngeze hano nahise mbona ko ari cyo kintu naburaga ngo nongenre mbeho. Nahombye ibintu byinshi, nabuze ibintu byose nari naragezeho, ariko ubu maze kugera kuri byinshi, mu mitekerereze, mu myitwarire, mu myumvire n’ibindi.”
Fireman agitangira kunegekazwa n’ibiyobyabwenge ngo inshuti ze zamubazaho aho yaburiye akazibeshya ko ari hafi aho nyamara atari byo.
Ati “Nihereyeho, aho natangiriye gukoresha ibiyobyabwenge nagiye mbura ibintu byose, inshuti zanshizeho, benshi twarahuraga bakambaza ngo ‘ko wabuze uba hehe?’ nkababeshya ngo ndi hafi aho hafi.”
Muri icyo gihe ngo yari yarapfuye ariko ntiyava ku Isi.
Ati “Narababeshyaga, narapfuye nanga kuva ku Isi. Nabuze abantu, nabuze ibintu byose byiza, ingufu ziruta ibindi umuntu aba akeneye ku Isi ni abantu; bose narababuze. Naragiye ndibura nsigara ndi umwanda, ariko uyu munsi narahindutse, nageze hano nenda gupfa ariko ubu ndi umugabo, ndumva mfite imbaraga zo kubaka igihugu cyanjye ejo hazaza.”
Uyu muraperi ngo akumbuye umuryango we akanawusaba imbabazi akomeje. Yiseguye ku mugore we n’umuhungu we ariko akabizeza ko yabaye mushya.
Ati “Nababwira ko mbakumbuye cyane, narabababaje bihagije. Ariko icyo navuga ni uko ubu nahindutse, ndi undi muntu. Niteguye kuzabyara umusaruro ukomeye ningaruka.”
Yongeraho ati “Nkumbuye umuhungu wanjye, umuryango wanjye no kubonana n’inshuti. Ariko by’umwihariko nkumbuye kugaruka mu bantu bari kumbonamo icyizere, nubwo buriya nabonaga abantu bansekera nanjye nkababeshya, ariko nkumbuye icyizere.”