Fly Cycling iri mu bubiligi imaze kwitabira amasiganwa 2

Ikipe ya Fly Cycling iri mu gihugu cy’ububiligi aho imaze kwitabira amasiganwa abiri muri 25 igomba gukora ibi ikaba yarabigezeho ku bufatanye bw’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol

Iri tsinda ry’abakinnyi barindwi ryerekeje mu Bubiligi aho rizamara iminsi 40, ryatangiye gusiganwa ku wa Gatandatu, hasiganwa icyiciro cy’abakuru n’abatarengeje imyaka 23.

Mugisha Moïse, Dukuzumuremyi Fidèle, Mutabazi Cyprien na Niyonshuti Jean Pierre basiganwe muri iki cyiciro mu isiganwa ryiswe Borsbeke ryari rifite intera y’ibilometero 117.5, abakinnyi 142 bazenguruka inshuro 15 muri ako gace.

Mugisha Moïse w’imyaka 22 ni umwe muri bakinnyi 10 bacitse abandi bayobora isiganwa mu gace ka kabiri, aho bari bakurikiwe n’igikundi kirimo bagenzi be batatu.

Abakinnyi bari imbere mu isiganwa bakomeje kuyobora ndetse bashyiramo ikinyuranyo cy’umunota umwe n’amasegonda 20.

Niyonshuti Jean Pierre na Mutabazi Cyprien bombi bafite imyaka 19, ntabwo babashije gusoza isiganwa kuko abari bayoboye bashyizemo ibihe byinshi (iminota ibiri) biba ngombwa ko bava mu isiganwa nk’uko amategeko agenga isiganwa ry’amagare mu Bubiligi abigena.

Isiganwa ryarangiye Mugisha Moïse aje ku mwanya wa kane nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 41 n’amasegonda icyenda, aho yarushijwe amasegonda 19 na Desmecht David wabaye uwa mbere.

Mugisha yanganyije ibihe na Van Impe Kevin wabaye uwa gatandatu, uyu akaba yarigeze kuba umukinnyi wabigize umwuga mu gusiganwa ku magare ndetse nyirarume, Lucien Van Impe yatwaye Tour de France mu 1976.

Dukuzumuremyi Fidèle w’imyaka 23 yasoje ari ku mwanya wa 66, arushwa amasegonda 32 n’uwa mbere.

Kuri iki Cyumweru hasiganwe ingimbi (juniors), aho bakoze intera y’ibilometero 86 mu gace ka Herzele.

Hakizimana Félicien w’imyaka 18 na Muhoza Eric w’imyaka 17 ntabwo babashije gusoza isiganwa mu gihe Nsabimana Jean Baptiste w’imyaka 18, yabaye uwa 63 nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota itatu n’amasegonda 47, asigwa umunota umwe n’amasegonda 15 na Verstappen Tijs wabaye uwa mbere.

Kuri uyu wa Kabiri hazaba isiganwa ry’abakuru n’abatarengeje imyaka 23 ryiswe Wachtebeke rizabera mu gace ka Overslagdijk ku ntera y’ibilometero 117 mu gihe abakiri bato (ingimbi) bo bazasiganwa ku Kane mu isiganwa rizabera mu gace ka Herbeumont.

Aya masiganwa yitezweho gufasha aba bakinnyi kurushaho kuzamura urwego rwabo mu mukino w’amagare no kubafasha kuba abanyamwuga.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *