
Ku cyumweru tariki ya 20 Mata 2019, Ikigo cy’ikoranabuhanga cya GetRwanda cyabateguriye urugendo rwo kwibuka aho urubyiruko rubyifuza kuza kwifatanya na bandi banyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Jenoside ku nshuto ya 25

Ibi iki kigo kibikoze mu gihe abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 25 Abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Nkuko twabitangarijwe na Joshua Gasore Umuyobozi Mukuru wa GetRwanda Ltd yadutangarije yuko iki gikorwa bagiteguye mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka Inzirakarengane zazi Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994
Yakomeje atubwira ko uyu mwaka nkuko insanganyamatsiko ibivuga ari Kwibuka Twiyubaka bifuza kuzaganiriza urubyiruko rwose rwo mu Rwanda uko barwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse nuko barandura Imizi yayo.
Ikindi nuko bifuza guhumuriza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi babinyujije mu rubyiruko kuko arirwo Rwanda rw’ejo , ikindi urwo rugendo rugamije nu kugira ngo benshi mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside ruzasobanurirwe amateka yuko Jenoside yateguwe nuko byaje kugenda kugira ngo ingabo zahoze ari za FPR Inkotanyi zabohoye abaziraga uko bavutse .

Icyo gikorwa bitaganyijwe ko kizaba kw’itariki ya 20 Mata 2019 kikazabanzirizwa n’urugendo ruzatangirira ku Bitaro bya Muhima kigasorezwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali Ku Gisozi.