Gisa Cyinganzo yafunguwe nyuma y’imyaka 2 afungiye I Mageragere

Umuhanzi Gisa James wamenyekanye nka  Gisa cy’Inganzo yarangije igihano  cy’imyaka ibiri yari amaze afungiye I Mageragere  muri Greza

Gisa yatashye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2019. yafunzwe mu mpera za 2017 azira ibiyobyabwenge n’inkurikizi zabyo.

Uyu muhanzi  ubwo yafungurwaga yakiriwe n’umuhanzi Social Mula aherekejwe  n’umujyanama we Dj Theo batigeze bashaka kugira byinshi batangaza kuri uyu muhanzi gusa  bakaba bemeye ko bagiye kumwakira nk’inshhuti yabo

Gisa cy’Inganzo azwi mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Uruyenzi’, ‘Genda ubabwire’, ‘Umuturanyi’ n’izindi. Yari amaze igihe kigera ku mwaka avuye i Iwawa mu kigo ngororamuco nyuma y’uko muri Mata 2015 yafatanwe ibiyobyabwenge.

Uyu muhanzi yavuye mu kigo ngororamuco mu mezi asatira impera z’umwaka wa 2015, yatashye avuga ko yihannye icyitwa ikiyobyabwenge cyose ndetse yatangiranye umwaka wa 2016 itsinda rishya ryitaga ku muziki we na we yemeza ko ‘atazongera kuvugwa mu bifitanye isano no kunywa ibiyobyabwenge no gukorakora’.

Mu mwaka wa 2017 yabisubiyemo ndetse aza gufatwa arafungwa.Yatahanye imigambi mishya ko ‘agiye guteza imbere umuziki we ukamutunga nk’impano yifitemo’.

Gisa cy’Inganzo yamenyekanye mu ndirimbo nka Twimike urukundo, Ndamurembuza,Genda ubabwire ni zindi nyinshi zitandukanye zagiye zikundwa na benshi

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *