
Kuri
uyu wa 26 Ukuboza 2020 kuri ISIBO TV habereye igitaramo gikomeye
cyateguwe n’umuhanzikazi Gisele Precious. Ni igitaramo cyo kwizihiza
Noheri cyiswe ‘Christmas Clebration Festival 2020’. Ni igitaramo kandi
cyanyuze ku mbuga nkoranyambaga za Gisele Precious ndetse na Youtube
Channel ye yise IRERA REHOBOTH.
Ni igitaramo
kizihiye benshi mu bagikurikiranye nk’uko byagaragaye mu bitekerezo
by’abari bakurikiye ku mbuga nkorambaga. Iki gitaramo kandi cyari
gifite intego yo kwizihiza noheri no gushima Imana kuri byose yakoreye
abantu bayo nk’uko Gisele Precious yabitangarije itangazamakuru.

Gisele Precious mu gitaramo cya Noheli
Mu bahanzi bagaragaraye ku rubyiniro (stage) harimo Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi na Gisele Precious ari nawe wateguye iki gitaramo. Abahanzi bose bakanguye amarangamutima y’abari bakurikiye iki gitaramo ndetse baragaza abahanzikazi bageze ku rwego rukomeye mu muziki w’imbonankubone (Live music).
Ni igitaramo cyiririmbwemo gusa n’abahanzikazi

Nk’uko mu biganiro bitandukanye Gisele Precious yagiye aha itangazamakuru yabivugaga, iki gitaramo cyatumiwemo ab’igitsinagore gusa ari nako byagenze kuri iyi nshuro. Ni igitaramo kandi cyayobowe n’umwe mu bahanzikazi bakomeye hano mu Rwanda ari we Diana Kamugisha wagaragaje impano idasanzwe yo kuyobora ibitaramo.
The anointed band nayo yerekanye ubudasa ku bicurangisho uhereye kuri za guitars, piano, ingoma n’ibindi bicurangisho byose byacuranzwe n’iyi band ndetse akarusho ikaba yanacurangiye abaririmbye bose. Iki kikaba kimwe mu byagize iki gitaramo ubudasa.
Esther watsinze muri Stars for Jesus yahawe umwanya agaragaza impano ye

Esther ni umuhanzikazi mutoya w’imyaka 8 y’amavuk watsinze mu irushanwa ry’abana ryiswe Stars for Jesus rya Shiloh TV ni umunyempano w’umukobwa ukiri muto kandi utangaje wanyuze abitabiriye iki gitaramo. Ni umwana wakoranye neza cyane na The anointed band yacurangaga muri iki gitaramo ndetse akaba atanga icyizere mu gihe kizaza muri muzika ihimbaza Imana.
Iki gitaramo cyabaye Full live
Byinshi mu bitaramo bica kuri za televiziyo usanga akenshi ba nyirabyo babanza kubifata mbere bakabitunganya nyuma bikajyanwa mu mateleviziyo amavideo yabyo agatambuka kuri televiziyo. Iki gitaramo cyo siko byagenze cyari igitaramo kiri ‘Full live’ aho ibyuma byose byacurangwaga imbonankubone ndetse abantu bagikurikiye. Ni ikintu cyashimwe na benshi mu bakunda indirimbo zihimbaza Imana.
Gahongayire yahaye Gisele Precious impano itangaje

Bitunguranye Aline Gahongayire yahingukanye ku rubyiniro impano yatangaje benshi yazaniye Gisele Precious. Iyi mpano ni ururabyo rwiza cyane yaje yitwaje nk’ikimenyetso cy’uko akunda Gisele Precious ndetse n’impano ye. Gahongayire yakomeje avuga ko atewe ishema no kubona abagore basigaye bakora umuziki bakanicurangira ndetse bagashyiraho na za band nka The anointed band.
Ejo hazaza ha Gisele Precious nyuma y’iki gitaramo hahatse iki?
Gisele Precious avuga ko nyuma y’iki gitaramo azakomeza gushyira imbaraga mu gukora ibikorwa byinshi bya muzika cyane cyane gukora indirimbo zitandukanye ari nako yongera ubumenyi muri uyu murimo wo kuririmba. Avuga kandi ko yifuza ko kuririmba kwe byaba ubuzima.
Gisele Precious ni umuhanzikazi ubarizwa mu itorero rya ADEPR ndetse akaba avuka mu muryango w’abashumba. Amaze imyaka ibiri mu muziki uhimbaza Imana, akaba amaze gukoramo ibitaramo bibiri birimo icyo yakoreye mu karere ka RUBAVU ndetse na Christmas Celebration Festival. Yatumiwe kandi yitabira ibitaramo byinshi muri Kigali n’ahandi.

Gisele Precious umuhanzikazi ugeze ku rwego rushimishije

Gaby Kamanzi mu gitaramo cya Noheli

Aline Gahongayire yafashije benshi muri iki gitaramo
705 total views, 1 views today