
Urupfu rwa Golden Jacob Mbunda wari uzwi nka Godzilla rwamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2019.
Ikinyamakuru Global Publishers cyo muri Tanzania cyanditse ko uyu mugabo wari ufite imyaka 31 yaguye iwe mu gace ka Mbezi, Salasala mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Biravugwa ko yafashwe n’uburwayi bw’akanya gato ari nabwo bwahise bumutwara ubuzima. Umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Gisirikare bya Lugalo na byo biri mu Mujyi wa Dar es Salaam, mu gihe ikiriyo kiri kubera mu rugo iwabo.
Tariki 08 Gashyantare 2019 yari yanditse amagambo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yaba afite ikibazo gikomeye. Yagize ati ‘ndacyari muto wo guhangana n’ububabare.’
Agiye akiri muto kandi yari umwe mu bahanzi bakunzwe mu njyana ya Hip Hop muri Tanzania. Yakoze indirimbo zirimo Get High, King Zilla, Milele yafatanyije na Ali Kiba, First Class yafatanyije na Mwasiti n’izindi.
Yatangiye kumenyekana mu 2007 ubwo yitabiraga irushanwa rya ‘free style’ n’ubwo atabashije gutsinda ariko ryamufunguriye imiryango.
Mu 2009 ari mu bahanzi baririmbye mu gitaramo cya Serengeti Fiesta Tour aho yahuriye ku rubyiniro na Busta Rhymes, mu 2010 na 2011 yakoranye ibi bitaramo na Ludacris naho mu 2012 yakoranye igitaramo na Rick Ross cyari cyiswe Tigo Fiesta.