Gutora muri Salax Awards byatangiye, abahanzi bahawe nimero

Ibihembo bya Salax bigeze aharyoshye, ubu hatanzwe nimero kuri buri muhanzi muri 45 bashyizwe mu byiciro bizatangwamo ibihembo bitandukanye bari guhatanira.

Abahanzi bari guhatanira Salax Awards bahuriye mu byiciro icyenda, bahawe imibare ibaranga izajya yifashishwa mu kubahesha amahirwe yo kwegukana ibihembo.

Gutora umuhanzi ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika code y’umuhanzi ukunda, ubundi ukohereza kuri 73 33, no ku rubuga rwa Salaxawards.rw.

Ibihembo bya Salax Awards byatangijwe mu 2009 bihemba abahanzi bitwaye neza, biza no kujya mu zindi ngeri z’imyidagaduro zitandukanye.

Mu 2014 byabaye nk’ibicika intege ariko mu 2016 byongera kubyutsa umutwe ariko ntibyabasha kuba.

Ikirezi Group yabiteguraga kuva muri iyi myaka yose, iherutse gutangaza ko yahaye Ikigo cyitwa AHUPA Digital Services Limited, inshingano zo kongera kubitegura mu gihe cy’imyaka itanu.

Ubu byagarukanye ingufu ndetse umuhanzi uzatsinda muri buri cyiciro cya Salax y’uyu mwaka azahabwa amafaranga miliyoni imwe mu gihe indirimbo y’umwaka izahembwa miliyoni imwe n’igice akazagabanwa n’umuhanzi ndetse n’abayikoze haba mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Nta gihindutse umuhango wo gutanga ibihembo uzaba kuwa 29 Werurwe 2019.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *