Hakozwe Imodoka nyirayo ashobora guhindura Indege ikaguruka (Amafoto)

Muri Leta zunze ubumwe  za Amerika hakozwe imodoka idasanzwe ikomeje kutangaza benshi, iyi modoka ifite umwihariko yuko ishobora kugendesha amapine nyirayo yabishaka akaba yayigurutsa mu kirere.

Ni imodoka yakoranwe ubuhanga buhambaye bwo kuzajya ihinduka indege mu gihe nyirayo ashaka kuguruka.

Abayikoze batangaje ko ibiciro byayo bitaratangazwa gusa bizashyirwaho mu kwezi gutaha ababishaka batangire bayigendeshe mu muhanda no mukirere.

 Iyi modoka izajya ihinduka indege mu gihe kingana n’umunota umwe gusa,yakozwe na kompanyi yitwa Terrafugia ifitanye isano n’uruganda rwa Volvo ruzwi cyane ku isi.

 Iyi modoka yagizwe indege izajya imara ibirometero 640 iguruka mu kirere ku muvuduko w’ibirometero 160 ku isaha.

 Uruganda rwakoze iyi modoka rwayihaye imyanya ibiri yicarwamo, ifite amapine yagendesha mu muhanda n’amababa ashobora kuyifasha kuguruka.

 

 

405 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.