Harmonize ushinjwa kunywa urumogi yitabye Polisi

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali umaze kwamamara nka Harmonize yitabye ku cyicaro cya Polisi giherereye i Dares es Salaam, kubera icyaha cyo kunywa urumogi ashinjwa.

Bongo 5 yatangaje ko ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu ubwo uyu muhanzi yari yitabye Polisi nyuma y’ifoto ye yakwirakwiye bigakekwa ko yari ari kunywa itabi ritemewe muri Tanzania.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ahagana saa 8:30 nibwo uyu muhanzi yageze kuri iki cyicaro.

Harmonize yari amaze iminsi muri Afurika y’Epfo aho yavuye mu mpera z’icyumweru gishize, agahita yitaba kuri Polisi nk’uko Paul Makonda uyobora umujyi wa Dar es Salaam yari yabimusabye.

Ibyavuye mu kwitaba kwa Harmonize kugeza ubu ntabwo biratangazwa.

Yari amaze iminsi muri Afurika y’Iburengerazuba, aho yari yagiye mu kazi kajyanye na muzika ndetse yarangije umushinga w’indirimbo yakoranye na Burna Boy.

Mu mpera za Mutarama ubwo yari muri Ghana, ari gutunganya iyi ndirimbo ye na Burna Boy wo muri Nigeria, yashyize hanze amafoto amugaragaza arimo kunywa itabi byaketswe ko ari urumogi.

Aya mafoto yarakaje cyane abayobozi bashinzwe umuco muri Tanzania, bahita basaba ko akurikiranwa akazabiryozwa mu gihe bazaba basanzwe yari arimo kunywa itabi ribujijwe mu gihugu cye.

 460 total views,  1 views today

Facebook Comments
Share Button

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *