
Umuhanzi Harmonize wo mugihugu cya Tanzania nyuma yo gutandukana na Wasafi ya Daimond, uyu musore yikuyeho ibishushanyo byose yari yarishyize ku mubiri we bigaragaza Diamond wamuzamuye.
Diamond Platnumz niwe wazanye Harmonize muri muzika ndetse uyu musore yamufataga nka se wo muri batisimu kuko yamumenyekanishe muri Tanzania no hanze yaho, ibi byatumye Harmonize yishushanyaho ishusho ya Diamond yandikaho n’amagambo agira ati “Simba” izina Diamond akunze kwiyita.
Inshuro nyinshi, ubwo Harmonize yabazwaga n’itangazamakuru iby’iyi tattoo igaragaza Diamond yishyizeho, yasubizaga ko yabikoze murwego rwo kumuha icyubahiro nk’umuntu wamufashije ntakiguzi atanze, bityo akavugako iyi tattoo ari urwibutyo n’ikimenyetso cy’uko aha agaciro n’icyubahiro Diamond wamugize umuhanzi.
Kuva Diamond yatandukana na Harmonize, ubu aba bombi ntibakivuga rumwe, ibi byatumye, Harmonize asiba tattoo yari yarishyizeho igaragaza Diamond maze ayisimbuza iya nyina umubyara.
Kuri ubu Harmonize yamaze gushinga inzu imufasha mubya muzika yise Konde Music Worldwide, amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri, kuva. atangiye kwikorera.
