
Higiro Joally, umwe mu bakobwa bari binjiye muri Miss Rwanda baharariye Intara y’Uburasirazuba, yabaye uwa mbere usezerewe mu mwiherero w’iri rushanwa uri kubera i Nyamata.
Uyu mukobwa wari ufite nimero 15 mu irushanwa ryo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda, yasezerewe kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Mutarama 2019. Ni itora ryagizwemo uruhare na bagenzi be, abagize akanama nkemurampaka ndetse n’amajwi y’abaturage.
Higiro wasezerewe muri Miss Rwanda atuye mu karere ka Gasabo Umurenge wa Kimironko mu kagari ka Kibagabaga.
Igikorwa cyo gutangaza umukobwa wa mbere usezerewe cyabaye nyuma y’aho abategura Miss Rwanda batangaje ko abakobwa bose bamaze gupakira ibikapu byabo kuko batari bazi utaha mbere uwo ariwe.
Higiro Joally ahawe ijambo, yagize ati “Ikintu kimwe nabwira Abanyarwanda barakoze kunshyigikira, barakoze gukomeza kunkurikirana na bagenzi banjye, barakoze, ndacyabakunda kandi tuzakomeza kuba inshuti.”
Gatarayiha Uwamariya Angelique yagize ati “Mu gutanga amanota twagendeye cyane ku buryo bitwara, uko bavuga, uburyo bahagarara, uburyo bareba abantu, uburyo bigirira icyizere, uburyo bafata ibintu mu mutwe, uburyo batanga ubutumwa n’uburyo umubiri wabo utanga ibyiyumviro byabo.”
Teddy Kaberuka yamwunganiye avuga ko aba bakobwa banakoze isuzumabumenyi bibanda ku buryo basubizamo.